RFL
Kigali

Inzu ya Miley Cyrus na Liam Hemsworth yasenywe bikomeye n’inkongi y’umuriro hasigara ikimenyetso cy’urukundo rwabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/11/2018 18:03
0


Inzu y’umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filimi, Miley Cyrus na Liam Hemsworth yahiye irakongoka ariko banezezwa n’uko ikimenyetso cy’urukundo rwabo cyasigaye maze bihutira gutabara abandi bari mu kaga.



Ibi byamamare byombi byagaragaje ko inzu yabo yangiritse bikomeye kubera inkongi y’umuriro yateye mu gace ka Malibu ndetse batabariza abantu bagwiriwe n’akaga nk’akabagwiriye nyuma yo kugaragaza uko inzu yabo yari imeze mbere n’uko imeze nyuma y’uwo muriro ukongora.

N’ubwo ariko bagezweho n’ibyo biza by’inkongi y’umuriro banejejwe n’uko ikimenyetso cy’urukundo rwabo cyasigaye n’ubwo ibindi byangiritse cyane. Aba bombi ntibabuze gutera iyambere mu gufasha abasenyewe n’iyi nkongi y’umuriro ndetse banahamagarira abanyagihugu n’abandi bagenzi babo babasaba gufasha abagenzweho n’amaherere ndetse bo bakaba batanze angana n’ibihumbi 500 by’idorari ($500,000).

Miley Cyrus n'umukunzi we Liam batanze $500,000 ngo bafashe abagezweho n'inkongi y'umuriro

Miley Cyrus yagize ati “Inzu yacu mbere na nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro. Nimutabare mwitange mufashe @malibufoundation twizere ko Malibu Magic yagaruka uko yahoze.” Akayabo batanze babinyujij muri Cyrus Charity bise The Happy Happie Foundation. Mu ifoto igaragaza inzu ya Miley na Liam ya kera, hagaragara imbwa iryanye imbere y’ibyo twakita nk’ibikingi buri kimwe ari inyuguti, zose hamwe zikoze ijambo LOVE (URUKUNDO). N’ubwo hahiye ariko ibyo bikingi ntibyahiye byo.

Miley Cyrus

Inzu ya Miley Cyrus na Liam uko yahoze imeze mbere

Mu gace k’amagepfo ya California kuva kuwa kane haranzwe n’inkongi z’umuriro ndetse n’inkubi y’umuyaga byanasenye amazu menshi cyane.Umuvugize wa Miley Cyrus ejo kuwa kabiri yatangaje umunezero uri kurangwa muri uyu muryango uvanze n’akababaro aho yagize ati “Miley na Liam basenyewe n’umuriro ariko baranezerewe cyane kuko barokotse ndetse n’amatungo yabo akarokoka! Abaturanyi babo n’agace batuyemo, birihariye cyane kuri bo niyo mpamvu bafite ishyaka ryo gusana tumwe mu duce tw’amateka haba kuri bo ubwabo ndetse n’abaturanyi babo bafatanyije.”

Miley Cyrus

Inzu ya Miley Cyrus na Liam uko yabaye nyuma yo gushya

Igikorwa cyo gukusanya ubushobozi cyatangiye gukorwa ngo abasenyewe n’inkongi y’umuriro bazafashwe gusana amazu yabo n’ibindi cyane cyane abakeneye ubufasha bw’amafaranga, abakeneye ubufasha bwihutirwa ndetse no kubaka ibikorwa remezo byangiritse ari nako hakorwa ibishoboka ngo uburinzi bukarizwe umurego muri aka gace.

Liam we abinyujije kuri Intsagram ye yagize ati “Yari iminsi y’agahinda. Iki nicyo cyonyine inzu yanjye yasigaranye URUKUNDO (LOVE). Abantu benshi muri Malabu n’abahaturiye muri California babuze inzu zabo nabo nifatanyije n’abagizweho ingaruko z’inkongi z’umuriro. Ejo niriwe muri Malabu byari bishimishije kubona ukuntu abantu bari gushyira hamwe mu buryo bwose bashoboye, ibi bizatuma bakomera kurushaho. Ndashimira abo mu gace bagize uruhare mu kuzimya umuriro, Ndabakunda, nkunda Malibu. Ni urugendo gusana ibyangijwe, mukomere cyane mwese ushaka gutanga ubufasha yanyura kuri @malibufoundation na @happyhippiefdn.”

Miley Cyrus

Liam Hemsworth yanyujije ubutumwa kuri Instagram akomeze abagezweho n'inkongi y'umuriro

N’ubwo Miley Cyrus w’imyaka 25 na Liam Hemsworth bafashe iya mbere mu gukomeza abandi ndetse no kubafasha ariko, Miley yaje kongera avuga ku gahinda atewe n’inzu ye kuko nta gaciro kuri ubu igifite ariko icyo yibuka gusa ari zimwe mu nzibutso afitanye n’inshuti n’umuryango we bakomeje gukomezanye. Yagize ati “Inzu yanjye ntigifite agaciro yahoranye, ariko inzibutso nsangiye n’abavandimwe n’inshuti biragumaho. Ndashimira ibyo nsigaranye byose, urukundo n’icyubahiro ku barwanye n’umuriro ndetse na Leta ya Los Angeles.”

Inzu yabo yari ifite ibyumba bine n’ubwiherero burimo n’ubwogero butatu, yarifite parikingi n’ahantu habiri hafatwa nk’urukorero rw’imodoka, ubusitani ndetse n’aho kujya gufatira akuka mu nzu imbere, n’agasongero ko kureberaho ibihita byose. Byagoranye cyane kugaragaza ibyo Miley Cyrus yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram kuko yasibye ibyo yari yarashyizeho byose ubu bigaragara ko nta kintu na kimwe kigeze kinagera kuri Instagram ye.

Miley Cyrus

Miley Cyrus yasibye ibintu byose byari biri kuri Instagram ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND