RFL
Kigali

Inzu y’imideli Moshions yafunguye ahantu hashya mu birori byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2018 12:36
0


Inzu y’imideli ‘Moshions’ irangwa n’umutako w’imigongo w’ibara ry’umweru n’umukara yashinzwe n’umunyamideli Turatsinze Moses yafunguye ahantu hashya mu Kiyovu ivuye i Gikondo yakoreraga mu birori byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 02 Ukuboza 2018.



Muri Gashyantare 2019 Moshions izaba imaze imyaka ine ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Ikigo ‘Moshions’ ni izina ry’inyunge ry’amazina abiri Moses ndetse na Fashions bibyara “Moshions’ [Moses Fashions]. Ni inzu imaze kwambika abantu benshi mu ngeri zinyuranye. Mu minsi ishize yambitse ibyamamare nka Mani Martin, Safi Madiba, Umunyamakuru Sandrine Isheja n'abandi. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 02 Ukuboza 2018 yafunguye ahantu hashya mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali y’ahazwi nka ‘La Gardienne’.

Ibirori byo gufungura ahantu hashya Moshions igiye kujya ikorera byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye barimo abanyamakuru, abanyamideli, abahanzi, abayobozi n’abandi banyuzwe n’ibikorwa n’inzu y’imideli ya Moshions.

Imyambaro irangwa n'umutako w'umugongo w'ibara ry'umweru n'umukara imaze kwiganza ku isoko rya Made in Rwanda.

Iribagiza Peace uri mu bitabiriye ibirori byo gutaha ahantu hashya Moshions igiye gukorera, yavuze ko amaze umwaka urenga yambikwa n’iy’inzu y’imideli imaze kugira izina rikomeye ku isoko ryo mu Rwanda. Yavuze ko asanzwe ari umunyeshuri ariko usobanukiwe n’ibijyanye no kwambara neza ukaberwa. Yagize ati:

Impamvu nahisemo Moshions ni uko igira umwihariko wayo. Iyo ugiye mu muhanda ushobora guhita umenya ko uyu mwenda ari uwo muri Moshions ni ho itandukaniye n’indi myenda ikorwa hano mu Rwanda. Kuko imyenda y’izindi nzu zikora imideli mu Rwanda ntabwo byakorohera kumenya itandukaniro ryayo…Ariko Moshions nk’uko mwabibonye afitemo ‘M’ nka tiriyangare nyine, kandi buri mwenda we wose ufiteho ako kantu k’umwihariko we. Kandi agira serivise nziza udashobora kubona ahandi.

Moses Turahirwa washinze inzu y’mideli ‘Moshions’, yavuze ko gukomeza gukora ibyiza byishimirwa n’abakiriya be ari uko atekereza buri gihe icyo yakora gitandukanye n’ibyo abandi bakora. Yavuze ko byinshi akoresha ari imizi yo mu Rwanda ku buryo bimworohera kunoza neza umwambaro ukwiye. Yagize ati;

Umwihariko ni ugukora imyenda yihariye. Ndi umuhanzi, ndatekereza cyane ikintu cyaba gitandukanye mu ruganda rw’imideli Nyarwanda ndetse n’izindi fashion zose. Kandi mbikuye ku mizi yo mu Rwanda ku byo dufite. Mu byo nkora kenshi uzabona harimo imigongo, amabara ya Kinyarwanda, iby’abantu bakoresha mu mitako mbikoresha ku myenda. Ni umwihariko kandi abantu babona ko ari ikintu cyiza, kandi urabona ko ari ikintu gitandukanye n’ibindi.

Yakomeje avuga ko bafite uburyo butandukanye bwo kwamamaza ibikorwa byabo harimo n’imbuga nkoranyambaga. Kugeza ubu iyi nzu y’imideli ya Moshions ngo irakoresha abakozi 16. Kwimukira mu Kiyovu avuye i Gikondo, yavuze ko ari igitekerezo yari amaranye igihe ashaka kwagura aho bakorera ibikorwa byabo.

Muri uyu muhango wo gufungura ahantu hashya Moshions izajya ikorera wari wanitabiriwe n’ababyeyi be, yavuze ko byamushimishije kuko ‘ababyeyi be bamushyigikiye kuva agitangira bamwemerera gukora ibyo ashaka”. Aho Moshions yimukiye ni ahantu hagatutse, harangwa n’imitako inyuranye igizwe n’imigongo nk’ibanga Moshions yisangije.

Moses usanzwe azwi nk’umunyamideri mu Rwanda, yatangiye gushushanya, kudoda ndetse no gukora imyenda ye bwite mu mwaka wa 2012. Yatangiye akora imyenda yambaraga, abamubonye bakamubwira ko ibyo akora ari byiza. Nyuma yaho nibwo yatangiye gushushanya imyenda y’abandi bantu ndetse yewe n’igitsina gore.

Moses yaratoranyijwe mu bandi badozi bamuritse ibikorwa byabo muri Kigali Fashion week 2015, ibirori ngaruka mwaka by’imideli. Byari bihuriyemo abadozi n’abanyamideli baturutse mu bice bitandukanye byo ku isi.

AMAFOTO:


Kwizera Peace Ndahurutse, Miss Naiades 2016 akaba n'Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2016 yagaragazaga akanyamuneza ku maso.

Amafoto y'urwibutso mu rugo rw'inzu y'imideli 'Moshions' yafashwe na benshi.


Umunyamideli Sissi Ngamije yamuritse ibikorwa na Moshions.

Moshions iri mu murongo wa gahunda ya Leta y'u Rwanda 'Made in Rwanda'.

Uyu mugabo yakirigitaga intanga bikanogera benshi.


Umusangiro wa 'Moshions' wizihiye benshi.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman [wambaye ishati y'ibara ry'ubururu] nawe yari muri uyu muhango.

Moses Turahirwa washinze Moshions, mu ijambo rye yagarutse ku nzozi yari afite mbere y'uko ashinga 'Moshions'.

Moses yashimye ababyeyi be bamuhaye hafi mu rugendo rw'inzozi arotora.

Uyu mugore wambaye umwambaro w'ibara ry'Umutuku yaguze igikapu ku madorali 800.

Byari ibihe by'umunezero ku bayobotse Moshions.

Umunyakuru Arthur Nkusi ni we wari umusangiza w'amagambo.

AMAFOTO: Moshions






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND