RFL
Kigali

Inzu Mowzey Radio yapfuye ataruzuriza nyina yujujwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2018 9:57
2


Tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo Mowzey Radio yitabye Imana. Nyuma yo kwitaba Imana, inzu yari arimo kubakira nyina ariko itari yakuzuye, kuri ubu yamaze kuzuzwa n’umuherwe Bryan White inshuti magara y’abahanzi bo muri Uganda.



Iyi nzu yubatswe mu gace ka Kagga Nakawuka yari yasizwe na nyakwigendera Mowzey Radio itaruzura. Nyuma y'uko yitabye Imana, umuherwe Bryan White wakunze kuba hafi umuryango wa nyakwigendera yafashe icyemezo cyo kuzuza inzu Mowzey Radio yitabye Imana ari kubakira nyina. Kuri ubu iyi nzu yamaze kuzura ndetse abahagarariye itsinda rya Goodlyfe bamaze kwemeza ko iyi nzu yuzuye ndetse n’uyu mubyeyi yamaze kuyimukiramo.

radioBryan White wujuje inzu y'umubyeyi wa Radio

Kuva Mowzey Radio yakwitaba Imana ibikorwa byose by’itsinda Radio na Weasel biri gukorwa n'abari bahagarariye iri tsinda ndetse na Weasel uri gukurikirana ibijyanye na muzika nk’umuhanzi wari ufatanyije na nyakwigendera mu itsinda rya Radio na Weasel.

radioradioradioradioInzu ya nyina wa Radio yaruzuye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeanne5 years ago
    Mbega byizaaa!Imana iguhe umugisha Bryan White.Reste in peace legend Radio
  • Musirikare Jean clayde2 years ago
    Rest in peace dear Mose radio, But thanks for bryon white who is still being there for Mose radio's family God bless u more





Inyarwanda BACKGROUND