RFL
Kigali

Inzu Hamisa abamo ntiyaguzwe na Diamond irakodeshwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/06/2018 16:58
0


Imwe mu nkuru zikunze kungarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ni iya Diamond n’abagore. Mu minsi ishize byavuzwe ko Diamond yaguriye inzu umugore babyaranye umwana umwe ariwe Hamisa Mobeto ariko birashoboka ko iyo nzu itaguzwe.



Ibi byavuzwe nyuma yo kumenyekana kw’amakuru yavugaga ko Diamond yaguriye inzu Hamisa Mobeto ndetse abantu benshi bakavuga ko ari nziza bayikunze. Nyina wa Hamisa we yavuze ko kuba Diamond yaraguriye iyo nzu Hamisa nta kibazo kirimo ahubwo ari uburyo bwiza bwo kujya babonana yisanzuye cyane ko afite urufunguzo rw’inzu yajya azira igihe ashakiye kumureba.

Nyina wa Hamisa we avuga ko ibi Diamond yabikoreye umwana we

Ikindi kandi nyina wa Hamisa avuga ko ibyo Diamond atabikoreye Hamisa cyane ko amufitiye umwana akanavuga ko ibi Diamond atabikoreye Hamisa na gato ahubwo abikoreye umwana yabyaranye na Hamisa. Si ibi gusa ahubwo hari n’abatangiye guhwihwisa ko Hamisa yaba atwite indi nda ya Diamond, ibintu uyu mukobwa ataragira icyo abitangazaho.

Hamisa yatangaje ko yishimiye cyane iyo nzu

N’ubwo biri kuvugwa ko iyo nzu Diamond yayiguze ariko, hari n’abari kuvuga ko ari bwa bwiyemezi bwa Diamond bwo gukora ikintu akabisakaza hose ndetse bikanavugwa ko iyo nzu Diamond atayiguriye Hamisa ahubwo ayimukodeshereza gusa nta kirenze. Impamvu y’ibi ni uko iyo nzu mu minsi yashize ngo yagaragaye mu nzu zakodeshwaga itari mu zagurishwaga nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ghafla.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND