RFL
Kigali

Inzozi zanjye zahoze ari ukuba umukinnyi wa filimi ukomeye –Lady Gaga

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/10/2018 17:36
0


Nyuma yo kugaragara muri filimi A Star Is Born ,Lady Gaga umenyerewe mu muziki w’Amerika yemeje ko inzozi ze ziri kuba impamo ubu.



Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Lady Gaga iicyamamare mu muziki w’Amerika, yeruye ko n'ubwo yamenyekanye cyane mu ruganda rwa muzika ariko yifuzaga kuba icyamamare muri sinema  kuva afite imyaka 15 gusa.

Nubwo inzozi ze ziri kugerwaho kuri ubu ariko ngo nta gahunda afite yo kureka umuziki nk’impano ye ,ahubwo ngo igihe kigeze kugira ngo abyaze umusasuro amahirwe yose afite binyuze mu gukora cyane.

Lady Gaga umenyereweho imyambarire n’imyisigire y’ibirungo idasanzwe yatangaje ko nyuma yo kugaragara mui filimi A star Is Born  nta birungo yisize byamugoye, ndetse yajyaga anabyisiga mu ibanga mbere yo kujya aho bakiniraga iyi filimi ariko bakabimuhanagura.

Muri filimi A star Is born Lady Gaga akina ari umukobwa ufite impano yo kuririmba  ariko utiyizera ndetse utaraniyakiriye kubera imiterere y’umubiri we. Lady Gaga yemeje ko uwo akina ariwe muri iyi filimi ariwe wasaga nk’uwikina kuko atangira umwuga wo kuririmba izi arizo nzitizi  yahuye nazo zikomeye, ndetse byanamusabye gutandukana nabi n’abamufashaga mu muziki bashakaga ko yibagisha akihinduza imiterere ye.

N'ubwo inzozi ze ziri kugerwaho kuri ubu ariko ngo nta gahunda afite yo kureka umuziki nk’impano ye, ahubwo ngo igihe kirageze kugira ngo abyaze umusasuro amahirwe yose afite binyuze mu gukora cyane.

Src: Yahoo.fr

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND