RFL
Kigali

Inzoga ku rubyiniro n’ibyo umugore wa Jay Polly yakoze ni bimwe mu dushya twaranze igitaramo cya Davido i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2018 14:20
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi ukomeyue ku mugabane wa Afurika ariwe Davido, uri kuzenguruka ibihugu binyuranye bya Afurika amurikira abakunzi ba muzika album ye nshya yise ’30 Billions’. Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya tunyuranye.



Iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro cyari cyitabiriwe bikomeye n’abakunzi b’umuziki ba hano mu Rwanda bari bakereye kubyina ndetse no kwishimana n’uyu muhanzi uturuka muri Nigeria akaba umwe mu bakomeye uyu mugabane ufite. Davido nawe ntiyatengushye abantu cyane ko yashimishije abakunzi be bari bamwiteguye banyagiwe bari kwicwa n’imbeho ikomeye yari i Remera. Davido yaririmbye nyuma y’imvura nyinshi yaguye ndetse abantu batekereza ko igitaramo cye gishobora gusubikwa. Icyakora nubwo iki gitaramo cyagenze neza nk’ibindi byose cyanaranzwe na tumwe mu dushya twatunguye abagikurikiranye;

Inzoga ku rubyiniro…

Igitaramo cya Davido ni kimwe mu bitaramo bitigeze biterwa inkunga n’ikinyobwa icyo aricyo cyose, ariko bitunguranye ubwo igitaramo cyageraga hagati Dj Millor umwe mu ba Djs bacuranze muri iki gitaramo yatunguranye ku rubyiniro azamukana Heinken ku rubyiniro akajya ananyuzamo akayigotomerera imbere y’imbaga. Icyatunguranye ni uko uyu musore uvangavanga imiziki yaje gufata iyi nzoga arayizamukana ahari ibyuma bakoreshaga asuka mu gikombe ngo asomye no kuri Dj Marnaud bose bavangaga imiziki bari no kugotomerera inzoga imbere y’abakunzi ba muzika.

DavidoDavidoInzoga zazengurukaga kenshi ku rubyiniro

Si aba gusa kuko na Davido ubwo yazaga ku rubyiniro yari aherekejwe n’umusore w’ibigango wari umutwaje icupa rya Henessy imwe mu nzoga zikunzwe muri iyi minsi bayizengurukana urubyiniro imbere y’imbaga y’abakunzi ba muzika bari aho.

Umugore wa Jay Polly ku rubyiniro gufasha umugabo gushyushya abafana

Igitaramo kigeze hagati Davido yahamagaye Jay Polly uari nawe muhanzi nyarwanda rukumbi Davido yatangaje ko azi mu Rwanda. Akimuhamagara ku rubyiniro ngo amuhe umwanya aririmbe, umugore we Shariffah nawe yaje akurikiye umugabo we no ku rubyiniro ngo pooooo, aha uyu mugore yagize gutya ahita azamuka ku rubyiniro atangira gufasha umugabo we na Davido mu gushyushya abafana.

DavidoDavidoUmugore wa Jay Polly yari yaje gufana umugabo we

Uyu mugore ntiyanyuzwe na cyane ko ubwo umugabo we yamaraga kuririmba atigeze ava ku rubyiniro ahubwo akaba yagumye inyuma y’abahanzi akomeza gufanira ku rubyiniro ari kumwe n’umugabo we nawe wavuye ku rubyiniro ariko ntahite asubira hasi ahubwo akigira inyuma gato. 

Jay Polly n’umugore we bashyamiranye bikomeye n’abashinzwe umutekano…

Ubwo Jay Polly yari amaze kuririmba indirimbo imwe yari yemerewe ku rubyiniro ruriho Davido uyu muraperi yasubiye inyuma ariko ntiyamanuka ngo ave ku rubyiniro, abashinzwe umutekano bagiye gusaba uyu muraperi kuva ku rubyiniro ariko byari bigoye cyane ko umugore we wabonaga ufite amahane aho yavuganaga nabi n’umusore wari ushinzwe umutekano kugeza ubwo bemereye kumanuka ariko babanje kubwirana nabi bikomeye.

DavidoDavidoDavidoNyuma yo gushyamirana kenshi n'abashinzwe umutekano Jay Polly n'umufasha we bamanuwe ku rubyiniro

Uku kubwirana nabi kwatangiye kare dore ko ubwo Davido yajyaga ku rubyiniro Jay Polly n’umufasha we nabo bahise bazamuka ku rubyiniro, ibintu bitigeze bishimisha abashinzwe umutekano babasaba kuba bamanutse ku rubyiniro bakaza gusubiraho ari uko Davido abahamagaye.Hano naho bahateraniye amagambo ariko Jay Polly n’umufasha we birangira bemeye kuva ku rubyiniro. Nyuma yo kujya kuririmba nabwo aba bongeye gusubira ha handi hatari hemewe nanone ushinzwe umutekano abasaba kumanuka niko guterana amagambo kugeza ubwo abo mu ikipe ya Davido baza guhosha izi ntonganya Jay Polly n’umugore we bemererwa kuguma ku rubyiniro.

Davido yinjiye ku rubyiniro n’inkweto zuzuye icyondo…

Davido kuva yagera i Kigali acumbitse muri Radisson Blu, Hotel nziza ibarizwa muri Convention Center. Uyu muhanzi wo muri Nigeria niho yavuye yerekeza kuri Stade muri parikingi ya Stade Amahoro aho yakoreye igitaramo. Kuva muri Convention Center kugera muri iyi parikingi ubusanzwe nta hantu Davido yakabaye ahurira n’icyondo ariko byatunguye benshi kubona uyu muhanzi agera ku rubyiniro yambaye inkweto z’umweru zuzuyeho icyondo mu gihe nyamara naho yaririmbiye ari ahantu hatunganyije neza ku buryo nubwo imvura yari yaguye nta cyondo cyaharangwaga cyane ko hapavomye.

DavidoDavidoDavido yinjiye ku rubyiniro yambaye inkweto zuzuyeho ibyondo

Abakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2018 ni bo bari bahawe akazi ko kwakira abashyitsi…

Ubusanzwe mu Rwanda hari amakompanyi y’abakobwa n’abahungu bakora protocol ariko mu gitaramo cya Davido byatunguranye kuko buri wese winjiragayo yasangaga abari kwakira abashyitsi ari bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 icyakora mu bari bahari ntawabashije kwegukana ikamba iryo ariryo ryose.

Davido

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari muri Protocole

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE


AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy 

VIDEO: Niyonkuru Eric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karake6 years ago
    Ikibazo Nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw'i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI.
  • 6 years ago
    duhe urugero rw'umuntu unywa vino nke umwaka ugashira undi ukaza atarasinda. kuri ubu habaho inzoga zifite alcool nyinshi cyane (si kimwe n'igihe handitswe bible), ku buryo kudasinda ntago bishoboka. n'utangiye agira akantu ko kugenda yongera quantite buhoro buhoro akazisanga anywa nyinshi. rero aho kumanika agati wicaye utabasha kumanura ikicaye wareka kukamanika. inzoga ni mbi rwose, ufite icyo kibazo azizere yesu amukize icyaka.





Inyarwanda BACKGROUND