RFL
Kigali

VIDEO: Inyungu ikomeye ku rubyiruko ruzitabira kugura indirimbo 'Agaciro Kanjye' yahurijwemo abahanzi b'ibyamamare

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/05/2018 7:21
0


Hashize imyaka 5 ikigega Agaciro Development Fund gitangijwe n'abanyarwanda kugira ngo bakomeze kubaka igihugu cyabo ntakibakomye mu nkokora kuko akimuhana kaza imvura ihise. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo Agaciro Kanjye hahise hatangizwa n'amarushanwa ku bazagura iyi ndirimbo, gusa urubyiruko rurangije amashuri rufitemo amahirwe menshi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 hamuritswe ku mugaragaro indirimbo yumvikanamo abahanzi 7 aribo Patient Bizimana, Mbonyi, Riderman, Butera Knowless, The Ben, Meddy na King James. Iyi ndirimbo abazayigura bazakoresha uburyo busanzwe buzwi nka Call Tunes aho bakanda *193*9# bagakurikiza amabwiriza bakinjira mu banyamahirwe bazatsindira ibihembo birimo, Moto, Matela, Decoderi, Television, Telefone na Buruse zo kwiga muri kaminuza ku buntu kuva utangiye kugeza usoje.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'AGACIRO KANJYE'

Igihembo cyo kurihirwa Kaminuza imyaka yose ni kimwe mu bihembo biri muri iri rushanwa bizagirira akamaro buri wese uzagitsindira. Jean Bosco Ntabana ushinzwe ubukangurambaga no gukusanya umusanzu utangwa mu kigega Agaciro Development Fund yabwiye abanyamakuru ko urubyiruko ruri kurangiza amashuri yisumbuye ko bizaruhira cyane mu kwitabira aya marushanwa yo kugura iyi ndirimbo bakabasha kwiga kaminuza ku buntu. Yagize ati:

Abanyarwanda bashobora gukoresha ubu buryo bwo kugura iyi ndirimbo bakoresheje uburyo bwa Call Tunes bakishyura 20Frw gusa, ushaka kongera amanota ukomeza no gutanga umusanzu wawe wandika *202#, umuntu uzakoresha ubu buryo bwombi ahita yinjira mu rutonde rw'abazatombora ibihembo bigiye bitandukanye harimo, Moto, Matela,Television ndetse na Buruse umuntu bakamwishyurira kaminuza nta giceri cy'ifaranga atanze mu bijyanye n'amasomo. Turashishikariza urubyiruko rurangije amashuri kugira ngo ruzitabire icyo gikorwa cyo kugura kuri Call Tunes ndetse no gutanga binyuze kuri Mobile Money.

Jean

Jean Bosco Ntabana ushinzwe ubukangurambaga no gukusanya umusanzu utangwa mu kigega Agaciro

Aya marushanwa azamara amezi atatu ari bwo abantu bazagenda batsindira ibihembo bigiye bitandukanye, hibukijwe ko uburyo busanzwe buzakomeza gukora aho abantu bakoresha Mobile Money cyangwa Tigo Cash bazakomeza gutanga umusanzu wabo, hiyongereyeho uburyo bushya bwo gukoresha Caller Tunes wandika *193*9# nabwo buje bwunganira ubwari busanzwe.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'AGACIRO KANJYE'

Kanda urebe ikiganiro n'abanyamakuru bavuga kuri aya marushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND