RFL
Kigali

Intsinzi ya Jay Polly, itumye Yvonna wo mu kinamico URUNANA arahirira kunywa Primus mu gihe cy'amezi 6

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/09/2014 11:02
11


Nyuma y’uko umuraperi Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, abantu benshi bishimiye intsinzi y’uyu muraperi ndetse bayizihiza mu buryo butandukanye gusa noneho uburyo Mukasekuru Pacifique wamenyekanye nka Yvonna mu ikinamico Urunana yahisemo kwizihiza iyi ntsinzi buratangaje.



Nyuma yo kugenda agaragara cyane ashyigikiye Jay Polly, ubu Yvonna yatangaje ko yihaye amezi atandatu yose nta kindi kinyobwa anywa kitari Primus, nyuma y’uko iki kinyobwa aricyo gitera inkunga iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kibinyujije mu ruganda rwa Bralirwa.

Yvonna nk’uko benshi bamwita, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati “Ahwiiiiii ngiye kunywa primus mu gihe cy’amezi 6 kubera impavu namwe muzi!!! Hip hop oyeeee !!

nasj

habsgd

Jay Polly yari afite abafana benshi, byamuhesheje kwegukana iki gihembo kingana n'amafaranga miliyoni 24 z'amanyarwanda

naz

Yvonna n'umugabo we Uwihanganye Henri Jado baherutse gusezerana kubana

Mukasekuru Pacifique wamenyekanye cyane ku izina rya Yvonna, nyuma y’ibyishimo bikomeye yatewe n’ubukwe bwe buheruka kuba mu kwezi hagati mu kwezi kwa Kanama, ubu yongeye kugaragaza ibyishimo yishimira intsinzi y’uyu muraperi ubashije kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya Kane rihatanirwa.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Iyo nda utwite iraje ivemo ngo urashyigikira Hip Hop
  • Deth9 years ago
    Yvonna ameze nkanjye , sinzongera kunywa inzoga za Bralirwa Dream boys idatwaye igikombe cyayo
  • 9 years ago
    uzayinywe ! uyikura mugacupa ikagukura...
  • hhhh9 years ago
    ariko mwagiye mumenya ibyanyu ibyabandi mukabireka inda c warayimuteye. damn it
  • umusaza9 years ago
    nubwo tudafana hip hop ariko natwe dukunda iki kinyobwa nyarwanda. timusi weee tuzanywaaaaaaaa
  • Kwizera9 years ago
    Hahahahahahaha abonye ibyannywa nago uyikura mwicupa ikagukura mu bagabo
  • Benzema9 years ago
    uraje uce umugabo inyuma; kirazira kwereka ko wishimiye undi mugabo kurusha uwawe; dore ko uri mukwezi kwa buki; ubwo nutangiye kunanirana urugo rutaramara 2
  • Benzema9 years ago
    uraje uce umugabo inyuma; kirazira kwereka ko wishimiye undi mugabo kurusha uwawe; dore ko uri mukwezi kwa buki; ubwo nutangiye kunanirana urugo rutaramara 2
  • colette9 years ago
    yvonna utatangaje pe!gusa jay nifuzagako utsinda!nice time!
  • coette9 years ago
    yvonna gusa wigaye ntago insinzi ya jay ariyo yagutera gufata kwako gacupa!gusa iyo utiyubashye ntiwubaha numugabo wawe?!ugiye kuba umusinzi amezi atandatu?nuko bananirana too! eeeeee uwihanganye ubwo rero ugomba guhaha inzoga nyinshi!kuruta ibirayi!.
  • 9 years ago
    JEYpolly turamwera cyane jimmy inzige





Inyarwanda BACKGROUND