Nyuma y’uko umuraperi Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, abantu benshi bishimiye intsinzi y’uyu muraperi ndetse bayizihiza mu buryo butandukanye gusa noneho uburyo Mukasekuru Pacifique wamenyekanye nka Yvonna mu ikinamico Urunana yahisemo kwizihiza iyi ntsinzi buratangaje.
Nyuma yo kugenda agaragara cyane ashyigikiye Jay Polly, ubu Yvonna yatangaje ko yihaye amezi atandatu yose nta kindi kinyobwa anywa kitari Primus, nyuma y’uko iki kinyobwa aricyo gitera inkunga iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kibinyujije mu ruganda rwa Bralirwa.
Yvonna nk’uko benshi bamwita, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati “Ahwiiiiii ngiye kunywa primus mu gihe cy’amezi 6 kubera impavu namwe muzi!!! Hip hop oyeeee !!
Jay Polly yari afite abafana benshi, byamuhesheje kwegukana iki gihembo kingana n'amafaranga miliyoni 24 z'amanyarwanda
Yvonna n'umugabo we Uwihanganye Henri Jado baherutse gusezerana kubana
Mukasekuru Pacifique wamenyekanye cyane ku izina rya Yvonna, nyuma y’ibyishimo bikomeye yatewe n’ubukwe bwe buheruka kuba mu kwezi hagati mu kwezi kwa Kanama, ubu yongeye kugaragaza ibyishimo yishimira intsinzi y’uyu muraperi ubashije kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya Kane rihatanirwa.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO