RFL
Kigali

Intore z'abanyarwanda zasuye Arsenal mu myitozo i London babacinyira ku muhamirizo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2018 13:31
4


Mu minsi ishize nibwo hari gahunda y'uko itorero ry'abanyarwanda rigomba gusura ikipe ya Arsenal muri iyi minsi iri kwamamaza u Rwanda muri gahunda bihaye ya Visit Rwanda, aha itorero ry'abanyarwanda baba ku mugabane w'Uburayi bakaba barasuye iyi kipe mu myitozo bagacinyana n'abakinnyi umuhamirizo nk'uko bigaragara mu mashusho ari hasi hano.



Nk'uko byumvikana mu majwi y'uwakoze aya mashusho, izi ntore z'abanyarwanda zagiye zigiye gutungura abakinnyi ba Arsenal ubwo bari mu myitozo. Aha bakaba baritwaje Intore zo guhamiriza no gushimisha abakinnyi b'ikipe ya Arsenal. uwasobanuraga aya magambo yagize ati "Twaje hano gutungura ikipe ya Arsenal tubyina imbyino z'intore zo mu Rwanda, Intore bivuze abatoranyijwe, abeza mu beza, imbyino zisobanura ishema, kuririmba ni izingiro ry'intsinzi."

Twibukiranye ko RDB iherutse gushyira umukono ku masezerano y'imyaka itatu na Arsenal yo kwamama u Rwanda yaba ku myenda aho ku kuboko hagomba kugaragaraho ijambo rya "Visit Rwanda", u Rwanda narwo rukaba rufite umubare w'amafaranga menshi bagomba kugenera iyi kipe iri mu zikunzwe mu Rwanda ndetse no ku isi. iki gikorwa kikaba kibaye mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona y'umupira w'amaguru mu Bwongereza itangire.

ArsenalIntore nabakaraza imbere y'abakinnyi ba Arsenal

Aha abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bagaragariza Intore ko bishimiye izi mbyino ndetse abanyuranye muri aba bakinnyi dore ko bose bari bitabiriye imyitozo bagerageza kwigana Intore guhamiriza n'ubwo bitari byoroshye.

REBA UKO ABA IZI NTORE ZITWAYE IMBERE Y'ABAKINNYI BA ARSENAL MU MYITOZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Genesis5 years ago
    Ayacu tugomba kuyagaruza, Arsenal igomba kuyishyuzwa mu buryo bumwe cg ubundi nkubwo ako ka video Kari gakwiye gukwirakwizwa hirya no hino kw' isi bikarushaho kw" attractinga abashyitsi basura u Rwanda, kuko ayo mazina yabyinaga iyo mbyino akunzwe n' ama million y' abantu hirya no hino kw' isi. No opportunity to waste to promote our thousand hills country
  • 5 years ago
    Wow birashimishe cyane
  • Mina5 years ago
    Ego rata ubabaye niwe ubanda urugi mubasangeyo
  • jean piel mugakenke5 years ago
    nibakomeze bagaragaze umuco nyarwanda turawukunda





Inyarwanda BACKGROUND