RFL
Kigali

Intore Tuyisenge yashyize hanze indirimbo nshya ikangurira abanyarwanda gutora RPF Inkotanyi mu matora y'abadepite-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2018 14:26
1


Intore Tuyisenge ni umwe mu bahanzi bafite izina muri muzika y'u Rwanda nyuma y'indirimbo zinyuranye yagiye akora zigakundwa n'abatari bake hano mu Rwanda. Ni umwe mu bakunze gufasha abantu mu ndirimbo ze zitari nke ariko na none akagira impano yihariye yo guhimba indirimbo zijyanye na gahunda za leta kandi zikamamara.



Uyu muhanzi ukunze kugaragaza imbaraga mu gushyigikira umuryango wa RPF Inkotanyi cyane iyo igihe cy'amatora kigeze no kuri iyi nshuro ntabwo yatanzwe. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo 'TORA RPF IGIKUMWE KU GIPFUNSI' ikaba ari indirimbo ye nshya yo gushyigikira abakandida ba RPF Inkotanyi mu matora abanyarwanda bitegura yo kwihitiramo abazabahagararira nk'intumwa za rubanda.

TUYISENGEIntore Tuyisenge akunze kugaragara mu birori byo kwamamaza RPF INKOTANYI

Aganira na Inyarwanda.com uyu muhanzi umaze kuba icyamamare muri muzika y'u Rwanda yadutangarije ko mu by'ukuri we ahora ashyigikiye RPF Inkotanyi kuko ari ishyaka rimaze kumwereka ko rirangwa n'ibikorwa, ati" Ibyiza tumaze kugeraho buri wese arabizi ngira ngo benshi mu baba mu Rwanda bo ntabwo twajya impaka kuri ibi ari nayo mpamvu mpamya ko abanyarwanda bakabaye batora uyu muryango mu matora y'Abadepite ari mu minsi iri imbere."

Yakomeje atangaza ko byinshi mu bikubiye muri iyi ndirimbo ari ibikorwa by'indashyikirwa umuryango wa RPF Inkotanyi umaze kugeza ku banyarwanda bityo buri wese akaba yawushyigikira kugira ngo ibi byiza birusheho kwiyongera. Yagize ati" Wagaragaje amahitamo yawe mu matora ya perezida utora RPF IGIKUMWE KU GIPFUNSI, Abadepite tugiye gutora ni abazamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yatwemereye."

TUYISENGEIntore Tuyisenge ni umwe mu bahanzi bakunze kugira amahirwe yo gutaramira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Tubibutse ko magingo aya ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira imyanya yo mu Nteko ishinga amategeko mu Rwanda byatangiye bikazarangira abanyarwanda binjira mu matora azaba tariki 3 Nzeli 2018.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA INTORE TUYISENGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • T-MAO5 years ago
    igikumwe Ku gipfunsi yabishishuye I nyamasheke mundirimbo y'abana baho mu matora ya president





Inyarwanda BACKGROUND