RFL
Kigali

Intore Tuyisenge abona impamvu Tom Close yemeye ko ibihangano bye byakoreshwa ku buntu ari uko akora umuziki nk’'uwishimisha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2018 18:03
2


Umuhanzi Intore Tuyisenge akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda yatangaje ko Muyombo Thomas [Tom Close] afite akandi kazi akora ku buryo abona akora umuziki agira ngo aruhuke anishimishe.



Ibi Intore Tuyisenge yabitangaje ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo we na bagenzi be barimo Senderi, Sgt Robert ndetse na Munyanshoza bagirana ikiganiro n’itangazamakuru cyari cyigamije gutangaza ku mugaragaro y’uko gukoresha ibihangano byabo ari ukubyishyurira.

Aba bahanzi bavuze ko ibihangano byabyo byemerewe gukoreshwa n’itangazamakuru ndetse n’abantu mu ngo zabo. Banerekanye kandi ibiciro bashyizeho ku bantu bashaka gukoresha ibihangano byabo aba bahanzi badahari.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Tuyisenge yakunze kugaruka cyane ku muhanzi wavuze ko ibihangano bye byemerewe gukoreshwa ku buntu n’abantu bose. Tuyisenge yabajijwe n’itangazamakuru uwo muhanzi avuga ndetse n’uko Urugaga rw’abahanzi bakiriye ibyatangajwe n’uwo muhanzi. Yabanje kwemeza ko Tom Close ari mu rugaga rw’abahanzi Nyarwanda.

Tuyisenge yabaye nk’udashaka kuvuga kuri iyi ngingo, asobanura ko n’ubwo ari mu kiganiro n’itangazamakuru adahagarariye urugaga rw’abahanzi ahubwo ko we yaje mu nk’umuhanzi ushaka uburenganzira bw’ibihangano bye. Agira ati “Ngira ngo aho ntabwo ndibuze kwinjiramo cyane kubera ko aha ngaha nk’uko nabibabwiye ntabwo mpari nk’umuhanzi ku giti cye…. Ubundi uko izi nzego zubatse, zubatse kuburyo bw’amahuriro cyangwa se ‘union’s’ hanyuma hakaza urugaga ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.”

Avuga ko umuhanzi afite uburenganzira bwo gutangaza ko ibihangano bye yabitanze ashingiye ku bubasha abifiteho. Ati “ Rero iyo umuntu akoresheje ububasha ku bihangano bye ashobora no kuza iwacu hanyuma akavuga ko yatanze ibihangano bye. Igihangano kiba ari icy’umuntu.

Image result for Intore Tuyisenge

Intore Tuyisenge yatangaje ko abona Tom Close akora umuziki nk'uwishimisha

Yavuze ko nk’urugaga bashobora kuvuga ko umuhanzi yakoze ikosa ari uko yavuze mu izina ry’abahanzi agatangaza ko gukoresha ibihangano by’abahanzi ari ubuntu. Ati “Ariko ikosa ryaba kuko avuze ngo twebwe abahanzi dutanze ibihangano byacu muri rusange. Kuko aramutse aje nk’iwacu muri federation ya muzika akavuga ati 'ariko njyewe ibihangano byanjye nabitanze ku buntu.' Icyo gihe ntacyo turenzaho kuko igihangano yatanze n’icye."

Yungamo ati “ Ikibazo ni uko yatanga ibihangano by’abahanzi muri rusange cyangwa se ibyo avuze bikitirirwa muri rusange ariko ibyo bintu yabikoze ku giti cye. Ntekereza ko n’uburyo yabivuzemo,  yabivuze mu buryo bw’ibihangano bye ku giti cye ari nabyo bikwiriye gusobanuka.”

Yakomeje avuga ko ibyo Tom Close yavuze yabivuze nk’umuhanzi ku giti cye. Ariko ngo atabinyuze ku ruhande, Tom Close asanzwe afite akandi kazi akora ku buryo abona ko n’ubwo akora umuziki awukora nko kwishimisha cyangwa se nk’inzira imufasha kuruhuka.

Yagize ati “Tutabinyuze ku ruhande afite akandi kazi akora katari ubuhanzi kamutunze kuba rero aza mu buhanzi wenda aje nko kuruhuka cyangwa se aje kugira ngo yishimishe, ibihangano bye ashobora kubitangira ubuntu kuko icyo areba ni uko ibihangano bye bigeze ku bantu kugira ngo bakomeze babibone cyangwa se akomeze yishimishe nk’uko aza kubikoramo.”

Ariko rero ngo ibi Tom Close akora bitandukanye n’umuhanzi wifuza gucuruza ibikorwa bye. Ati “Ariko rero bitandukanye n’umuntu wifuza gukoresha ibihangano bye mu buryo bw’umwuga. Kuko aba abikora kugira ngo bimubyarire inyungu. Umuntu rero ukora ibintu kugira ngo bimubyarira inyungu uburyo abikoreshamo bitandukanye n’umuntu uza gukora ibintu kugira ngo yishimishe. Murakoze.”

Intore Tuyisenge n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda. Azwi cyane mu ndirimbo z’Uburere Mboneragihugu n’izindi nyinshi zakomeje izina rye nka: ‘Unkumbuje u Rwanda’, ‘Karongi’, ‘Rwanda yacu uzaterimbere’ n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Nanjye ndimo nshaka kubitangira ubuntu ikindi kandi Tom close inyungu azifitemo pe!! Muzazimubaze ntimumuvugire ngo nta nyungu
  • Manzi5 years ago
    Nange ndemeranya na Tom Close, ibihangano bye nibizajya bicurangwa kubuntu bikagera hose yifiza ntekerezako azaba yakoze akazi. Ikindi nibiba byiza bigakundwa,bazamwinziriza kuko bizaba binazwi, gucuruza ibihangano byanyu nibyiza gusa sinzi niba mwarabanje kwiga neza kwisoko ryibihangano byanyu mu Rwanda uko rihagaze,East Africa and world wide. Mwamara kumenya clients mufite mugashyiraho tariffs zanyu, other wise muzabura byose. Thx





Inyarwanda BACKGROUND