RFL
Kigali

Masamba Intore yagiye gukorera ibiruhuko mu bihugu bitanu by’Uburayi, Arashimira byimazeyo inshuti ze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2017 14:46
1


Masamba Intore umuhanzi wubashywe hano mu Rwanda, umwe mu bakomeye mu njyana gakondo ndetse akaba n'umwe mu batangije Gakondo group kuri ubu arabarizwa ku mugabane w’Uburayi aho yagiye mu butembere ndetse no kuruhuka nyuma y’igihe gishize ari mu bahanzi baherekezaga umukandida wa FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Intore Masamba yagize ati” Nahagurutse mu Rwanda tariki 5 Nzeri 2017 nerekeza mu Bubiligi aho ndi kubarizwa ubu ngubu nzahava njye London mu Bwongereza, mu Bufaransa, U Busuwisi n’u Buholande.” Abajijwe igihe ateganyiriza kugarukira mu Rwanda, Masamba yatangaje ko azagaruka mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2017.

masambaMasamba yahuye na bamwe mu nshuti ze mu Bubiligi

Masamba Intore yabajijwe n’umunyamakuru mu by'ukuri icyo agiye gukora muri ibi bihugu atangaza ko agiye mu butembere busanzwe ndetse no mu biruhuko bijyanye no gusura inshuti ze ndetse n'abandi bantu bose baziranye baba ku mugabane w’Uburayi.

Aha ni naho yashimiye byimazeyo inshuti ze zabashije kumurihira buri kimwe kuri uru rugendo, yagize ati” Kugira inshuti nziza ukamenya ni iby’agaciro nibo bishyuye ibi byose.” Mu rugendo rwe Masamba ngo nagera mu Bwongereza azanasura umuhanzi Kitoko amutembereze iki gihugu we yakamiritse.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David 6 years ago
    Ok.





Inyarwanda BACKGROUND