RFL
Kigali

Intambara y’amagambo yavutse hagati ya Jay C na Khalfan bapfa kuyobora injyana ya Hip Hop mu Rwanda –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 8:46
2


Nyuma y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 8 cyabereye i Rubavu, bamwe mu bahanzi bahatanira iki gikombe batangiye guterana amagambo bapfa kuyobora injyana bahagarariye. Aba nta bandi ni Jay C na Khalfan. Khalfan ahamya ko ari we uyoboye iyi njyana, Jay C akamuvuguruza.



Ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i Rubavu, mu kiganiro n’abanyamakuru Khalfan yatangaje ko ayoboye iyi njyana nyuma y’igihe itari iyobowe. Yagize ati”Ndi umwami nari nambaye nk'umwami iyi njyana yari yarabuze nyirayo ndumva byari igihe cyo kwerekana umuntu ukwiriye iyi njyana ni njye nyirayo kugeza aka kanya, abiyita abami b’iyi njyana ntabo nzi, Bull Dogg ni umuntu nemera ariko ntabwo ari umwami ni njye mwami w’iyi njyana nabyerekanye cyereka niba abantu batabibonye.”

PGGSS8 RubavuJay C ntiyumva ukuntu Khalfan yiyita umwami

Nyuma yo kuganira na Khalfan ubwo umuraperi mugenzi we Jay C yavaga ku rubyiniro mu kiganiro n'abanyamakuru yabajijwe ku magambo Khalfan yatangaje maze agira ati” Nta mwami wiyimika, njye ubusanzwe sinihamagara barampamagara ubwo rero niba yihamagaye ubwo niyitabe, ariko niba tuzamuhamagara azitaba nta muntu ndumva amuhamagara umwami cyangwa niba bamwimitse ubwo nta ribi…”

PGGSS8 RubavuKhalfan ahamya ko injyana ya Hipo Hop yari yarabuze nyirayo ubu akaba yamaze kuyifata akaba ariwe uyiyoboye

Jay C yabajijwe uwo abona uyoboye iyi njyana yatangaje ko iyi njyana ku bwe asanga iyobowe n'abaraperi kandi mu mubare w’abayiyoboye nawe arimo nubwo na Khalfan nawe yajya mu mubare munini w’ibikomerezwa bayoboye iyi njyana. Jay C yongeyeho ati” Niba mushaka ko mberurira Khalfan si umwami”.

Tubibutse ko aba baraperi uko ari babiri bahuriye muri PGGSS8 ari ubwa mbere bayigiyemo nyuma yo gukora igihe kinini ariko bataragira amahirwe yo kwitabira iri rushanwa. Kuba umuhanzi asa naho agifatisha agahita yumva ko ayoboye injyana ya Hip Hop bamwe bavuye aho batekereza ko impamvu ari uko abaraperi bamwe bakoze kuva na cyera baba baragabanyije amarere ku buryo buri wese wakora yafatwa nk’igikomerezwa muri iyi njyana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAY C NDETSE NA KHALFAN  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mlucky5 years ago
    nkunda uburyo JAY C asubizamo itangaza amakuru , uyumutype simuzi ariko mbambona arumwana mwiza cyane JAY C courage cyane jyukomeza korosha ubuzima wishime nubundi byose bizashira
  • willz5 years ago
    i guess abobarapfa ubusa nkabakina ibyabana what i know u all crowl under Roaster(Rusake)'s feet, feckes rapers mujye mushaka ahomubashyira





Inyarwanda BACKGROUND