RFL
Kigali

Nyuma yo gushwana na se Birdman, Lil Wayne ntiyifuza kumusigira Drake na Nicki Minaj

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/02/2015 8:05
0


Muri iki cyumweru, mu binyamakuru binyuranye hirya no hino ku isi hakomeje kumvikana intambara hagati y’abaraperi Lil Wayne n’uwo yafataga nka se Birdman bari bahuriye mu nzu itunganya umuziki ya Cash Money Records.



Kuwa 4 w'iki cyumweru Lil Wayne yashyize hanze ikirego yaregagamo se Birdman aho yaka miliyoni 51 z’amadolari. Muri iki kirego TMZ yashyize ahagaragara kuwa 4 w’iki cyumweru, Lil Wayne avugamo ko yateshejwe agaciro ndetse akanahezwa mu mishinga myinshi y’iyi nzu yafatanyije na se gushinga aho avuga ko amafaranga ye yatagagujwe na Birdman mu kwamamaza ibikorwa bya Cash Money nyamara Lil Wayne akisanga ku bikorwa bimwe na bimwe yabaga yagizemo uruhare amazina ye atagaragara, kwigiza inyuma nkana imurikwa rya album ya Lil Wayne n’ibindi.

Ibi byose, Lil Wayne akaba yarabikubiye mu kirego aregamo Birdman indishyi y’akababaro ya miliyoni 51 z’amadolari.

Umuhungu na se mu ntambara

Iki kirego kimaze kujya hanze nk’uko Forbes ibivuga, benshi baratangaye dore ko Birdman na Lil Wayne bafatwaga nk’umwana na se. Icyatangaje benshi ni ukumva ukuntu umubyeyi yaba yarariye umwana we, dore ko Birdman yafashije Lil Wayne kuva akiri muto, kugeza n’aho Lil Wayne yiswe Birdman Junior, dore ko no mu 2006 bashyize hanze indirimbo yitiriwe album bari kumwe bise “Like Father, Like Son”.

Indirimbo "LIKE FATHER, LIKE SON" yashimangiraga umubano wabo

Si ubwa mbere ariko iyi nzu ivuzweho ibibazo by’ubwambuzi, dore ko benshi mu bahanzi n’abatunganya indirimbo bagiye bayikoreramo bayivagamo bimyiza imoso, aho baregaga ubuyobozi bwayo kubakamura imitsi nyamara bo batishyurwa amafaranga babaga basezranyijwe.

Nyuma yo gutangaza ko agiye kuva muri Cash Money, Lil Wayne yahise anatangaza ko adashobora gusigamo Drake na Nicki Minaj dore ko ariwe wabazanye, akaba avuga ko bagomba kujyana.

Birdman we avuga ko ibi Lil Wayne arimo ari ugusuzugura no gusuzuguza umuryango nk’uko TMZ ibivuga.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND