Muri iki cyumweru nibwo hazamutse umwuka utari mwiza hagati y’abaraperi babiri hano mu Rwanda ndetse bamaze igihe kinini mu muziki. Abo akaba ari Neg G the General ndetse na Sajou benshi banazi cyane ku izina rya Nizeyimana mu ikinamico URUNANA.
Ni nyuma gato y’uko umuraperi Sajou ashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Itabaruka ryanjye’ maze Neg G uzwiho kuvugira ahabona agahita yerura akavuga ko atishimiye na gato iyi ndirimbo ndetse abangamiwe cyane na Sajou ashinja kumwigana ndetse n’amagambo agize iyi ndirimbo akaba yemeza ko yayamwibye.
Neg G The General arashinja Sajou kumugendaho no kumwigana
Kuwa Gatatu tariki ya 10 Nzeli 2014, nyuma y’iminsi itanu Sajou ashyize ahagaragara iyi ndirimbo ye nshya, nibwo Neg-G The General yagaragaye ku rukata rwe rwa Facebook yibaza ibibazo bitandukanye kuri Sajou ndetse asaba uyu mugenzi we ko yamuha igisubizo kuko ariwe ukizi.
Ibi nibyo Neg G yanditse asaba Sajou ko yamuha igisubizo
Aha, Neg G The General akimara kwandika aya magambo, benshi ntabwo bahise bamenya neza igiteye uyu mugabo gutunga urutoki mugenzi we.
Sajou cyangwa se Nizeyimana mu Runana na Hirwa muri Musekeweya nawe yahise agira icyo abivugaho, intambara y'amagambo iba iratangiye
Gusa ibi ntabwo byahise birangirira aho kuko nyuma y’umunsi umwe Neg G yanditse aya magambo, Sajou nawe yahise agaragara ku rukuta rwe rwa facebook yibaza impamvu Neg G akunda kumwibazaho cyane no kumuteza abantu, ashimangira ko ari ubwa kabiri amushinja kumwigana nyamara we akavuga ko ntamwanya yabibonera ko ahubwo abifata nk’urwenya yaba ashaka kwiterera dore ko Sajou anashimangira ko Neg G atamurusha kwandika amagambo y’indirimbo.
Nyamara n’ubwo Sajou we yagaragazaga ko ibyo Neg G yanditse yabifashe nk’urwenya, ndetse akaza kugaragara no ku rukuta rwa Neg G amubaza niba ibyo yanditse ataba yashakaga kwisekereza abantu, ntabwo byahise birangirira aho kuko noneho aba bagabo bahuriye ku rukuta maze buri wese arerura avuga ukuri ku murimo ndetse birushaho gufata indi ntera ari nako benshi mu babakurikirana bagenda barushaho kwinjira neza mu kibazo cyabo gusa aba bagabo n’ubundi kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bari batarabasha kumvikana ahubwo guterana amagambo no guseserezanya birimo birushaho gufata indi ntera.
Reba uburyo bagiye baterana amagambo
Aha, Sajou yandikaga ku rukuta rwa Neg G
Neg G yahise aza asobanura uko byifashe anagaragaza uburakari bwinshi ariko abwira amagambo akomeye abantu batamuvugaga neza
Sajou yageragezaga kwisobanura agaragaza ko ibyo Neg G atekereza ntaho bihuriye n'ukuri
Producer Trackslayer nawe wavugwaga muri iki kibazo yaje guca urubanza ariko Neg-G abitera utwatsi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y'iminsi ine aba bagabo batangije uru rugamba rwo guterana amagambo, ntabwo barabasha kumvikana.Ibi biraza kugarukira he? Ese ubundi birakwiye?
Neg-G avuga ko Sajou yaba yaragiye muri studio kwa producer Trackslayer akumviriza amagambo agize indirimbo ye nshya yateganyaga gusohora yitwa IBAZE NUPFA, maze uyu Sajou akayigana akayagenderaho akora indirimbo ye nshya yise ITABARUKA RYANJYE ari nayo ntandaro y’uyu mwuka mubi, gusa n’ubwo Producer Trackslayer nawe yaje kwinjira muri iki kiganiro akagaragaza ko barimo bapfa ubusa agashimangira ko Sajou ibyo arimo asobanurira Neg G(ko bahuje igitekerezo atigeze ashingira indirimbo ye ku magambo y’indirimbo IBAZE NUPFA)ariko byagenze, Neg G yanze kuva ku izima.
Sajou yari amaze igihe kinini atagaragara mu muziki ahugiye mu masomo n'ikinamico, gusa mu kugaruka ahise yisanga mu bibazo na Neg G
Kanda hano wumve indirimbo 'Itabaruka ryanjye' hamwe n'izindi ndirimbo za Sajou
Aba baraperi basanzwe bazwiho kuba mu bihe bishize bari inshuti zisanzwe ndetse bakaba baragiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye harimo Soldiers remix ya Sajou yari yatumiyemo abaraperi nka Dany Nanone, Neg-G, Ciney na Ice rylm, n’ubwo rimwe na rimwe n’ubundi ibibazo nk’ibi byigeze kuvuga hagati yabo ahagana mu mwaka wa 2011.
Neg G akunze kugirana ibibazo n'abaraperi bagenzi be gusa akubaha ndetse akaba inshuti y'umuraperi Pfla
Bamwe mu bazi Neg G batangiye kwemeza ko ibi bitari burangirire gusa kuri facebook ko ahubwo uyu muraperi ashobora kuza kwibasira uyu mugenzi we abinyujije mu ndirimbo ze nk’uko yakunze kujya abikora ku bahanzi bagenzi be bagiye bagirana ibibazo.
Kanda hano wumve zimwe mu ndirimbo za Neg G The General
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO