RFL
Kigali

Intaganzwa yasusurukije abitabiriye ihererekanyabubasha ku buyobozi bwa AERG Urumuri ya UTB/Rubavu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2018 8:41
0


Muri Sale nkuru ya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu habereye umuhango wo guhererekanya ububasha mu muryango wa AERG, aho ubuyobozi bucyuye igihe bwahaye umwanya ubuyobozi bushya ndetse bukabwereka n'ibyo butakoze byazakorwa.



Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli 2018. Ishimwe Pacifique ni we wari usanzwe ku buyobozi bwa AERG Niyimpa Unique akaba ari we wamusimbuye. Muri uyu muhango kandi Kabanda Innocent umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu yagize ubutumwa agenera abitabirite bose bari biganjemo urubyiruko. Mbere y’igikorwa nyirizina cyo kurahira abitabiriye ibibirori ntibabihiwe cyangwa ngo bigunge na cyane ko Itorero Intaganzwa  n’umuhanzi Fabrice babususurukije kakahava.

Intaganzwa

Bamwe mu bagize Itorero Intaganzwa

Itorero Intaganzwa ryabyinnye indirimbo zaryo nyinshi ndetse ribyina n’ibyo bita kujya mu ngamba byatumye abari aho bose bishima cyane ku buryo bwagaragariraga buri umwe wese. Nyuma y’indirimbo ndetse n’imbyino ku mpande zombi hakurikiyeho umuhango nyirizina wo kurahira ndetse no guhabwa ibisabwa byose harimo n’inshingano nshya. Uyu muhango wakozwe mu ituze imbere y’umuyobozi w'ikigo Sebuhoro Emmanuel ndetse n’umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda Innocent.

Intanganzwa

Muri uyu muhango habayeho kwiyemeza ndetse no kwakira inshingano ku ruhande rw’abayobozi bashya ba AERG Urumuri. Mu ijambo rye umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda Innocent yatangaje ko urubyiruko ari rwo rufite uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse anavuga ko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rufite inshingano zo kugarura amahoro ndetse no kwemeza abatemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati:

Urubyiruko ntagushidikanya ko ari mwe mufite uruhare runini cyane mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi mugomba kumenya ko hari benshi bicariye kurwanya Jenoside baciye ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ubwo rero ni mwe mufite inshingano zo gukomeza kubabwiza ukuri kugeza ubwo twese hamwe nk’Abanyarwanda tuzumva neza ingaruka n’ingorane zishobora guterwa no kudaha agaciro ibyabaye bityo tubirwanye bihinduke amateka.

Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB  Ishami rya Rubavu Sebuhoro Emmanuel yunze mu rya Kabanda Innocent avuga ko byose bishoboka mu gihe urubyiruko ubwarwo rufatanije muri byose by’umwihariko muri ibi bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu muyobozi kandi yahaye ikaze abahawe inshingano ndetse abizeza ubufatanye mu gihe bazamara bari ku buyobozi.

Intanganzwa

Sebuhoro Emmanuel (ibumoso) umuyobozi w'ikigo cya UTB 

Bugabo James watorewe kuba Vice Coordinator wa gatatu muri manda y’umwaka umwe muri AERG aganira na Inyarwanda.com yavuze ko bari kwizihiza imyaka 6 AERG imaze ishinzwe. Yakomeje avuga ko bateye intambwe ikomeye cyakora ngo bagiye gukomerezaho bubaka ibyagezweho ndetse banigisha bamwe mu banyeshuri bagaragaza ingorane zo kutamenya neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umutoni Aline wiga muri TTC Gacuba II ndetse na Ornella Iraho batangarije Inyarwanda.com ko bagiye guhindura byinshi harimo no kubwira bagenzi babo ibyo bigiye muri uyu muhango. 

Intanganzwa

Intanganzwa

Bugabo James arahira

IntanganzwaIntanganzwaIntanganzwaIntanganzwa

Ishimwe Pacifique wari uri ku buyobozi bwa AERG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND