RFL
Kigali

Incamake y’ibitaramo Bruce Melody, Danny Vumbi na Jay C bakoreye i Ngoma, Kayonza n'i Bugesera-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2018 9:40
1


Umunyamuziki Itahiwacu Bruce [Bruce Melody], Umuraperi Jay C ndetse na Danny Vumbi bakoze ibitaramo bizenguruka intara y'Uburasirazuba batangirira mu karere ka Ngoma bakomereza i Ngoma baheruka mu karere ka Bugesera.



Ibi bitaramo byabaye guhera kuwa Gatanu kugeza ku cyumweru tariki 10/06/2018. Bruce Melody aherekejwe na Danny Vumbi ndetse na Jay C babanjirije mu karere ka Ngoma kuwa Gatanu tariki ya 08 Kamena 2018 bakorera igitaramo ahitwa Umbrella Bar Kibungo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Kamena 2018 bakoreye igitaramo mu karere ka Kayonza ahitwa East Land Hotel. Ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 bakoreye igitaramo mu karere ka Bugesera i Nyamata ahitwa Palast Hotel. Aha hose umushyushyarugamba yabaga ari Mc Buryohe naho uvangavanga imiziki yari Fabio.

Muri ibi bitaramo buri wese yaririmbye indirimbo ze, bakagera aho bakanafatanya muri zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane, ibintu byanyuze benshi bitabiriye ibi bitaramo byabo. Bruce Melody n’umuraperi Jay C ni bamwe mu bahanzi uyu mwaka bahataniye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani. Ni mu gihe kandi Danny Vumbi azwi nk’umuhanzi ukunze kwandikira benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda, akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo 'Ni Danger'.

Nando umwe mu bari gutegura ibi bitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko babitangiye bafite umuterankunga umwe ari we BDF ariko ko ubu abaterankunga bakomeje kwiyongera aho bagomba gukorera ibi bitaramo mu turere 12 tugize u Rwanda.

AMAFOTO:

BDF

Ni ibitaramo bari guterwamo inkunga na BDF

BDF abana ni benshi

Umubare w'abafana uba uri hejuru

umubare w'bafana uri hejuru

Bruce Melody na Danny Vumbi ku rubyiniro

Jay Cku rubyiniro

Ambassaderi Jay C ku rubyiniro

Danny Vumbi

Danny Vumbi,Bruce Melody na Jay C

Bruce

melody

jay c

vumbi danny

Danny Vumbi

Danny Vumbi

ubwitabire buri hejuru

Melody muri Guma

iki gitaramo

Ibi bitaramo bizagera mu turere 12






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hassan5 years ago
    mukomerezaho baze ark mugire m ukore umuti kuri melody





Inyarwanda BACKGROUND