Mu minsi ishize abakundana bizihizaga umunsi w’abakundanye ku Isi. Ubwo hitegurwaga uwo munsi mu Rwanda radiyo ya Royal Fm yasabye abantu inkuru z’urukundo banyuzemo kugira ngo inkuru ikundwa ba nyira yo bazahembwe bishimishije. Umuryango uba muri Gakenke ni wo wabashije kwegukana iki gihembo.
Ubwo n'abandi batangaga inkuru zabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyangwa guhamagara kuri Radiyo, umuryango wa Ndacyayisenga Donatha na Byosenimana Elisa w'i Gakenke na wo watanze ubuhamya bw’uko babanye, maze inkuru yabo ihiga izindi bituma bahembwa gutemberezwa mu mujyi wa Kigali bari binjiyemo bwa mbere ndetse bacumbikirwa ahantu heza banatemberezwa mu modoka zigezweho.
Ndacyayisenga Donatha na Byosenimana Elisa babanje kujyanwa muri saloon batunganyirizwa mu mutwe
Ndacyayisenga Donatha na Byosenimana Elisa bibera mu karere ka Gakenke bakoze ubukwe, ariko bataramarana kabiri (nyuma y'amezi abiri) umugabo akora impanuka avunika umugongo bimuviramo kutabasha kubaka urugo (gukora imibonano mpuzabitsina, gusa kubw'amahirwe bakaba bari bamaze kubyarana umwana umwe w'umuhungu. Kugeza n'uyu munsi umugabo aracyafite ubwo burwayi ariko umugore we yakomeje kumuba hafi amwereka urukundo nyarwo. Iyi nkuru y'urukundo rwabo akaba ari yo yatumye bahabwa igihembo batemberezwa i Kigali.
Iyi ni yo nyubako babagamo
Kwihanganira umugabo bigendekeye gutyo ni ubutwari bukomeye ariko umugore we ahamya ko yabishobojwe n'uko yakunze umugabo we ndetse akimukunda kuba rero yarahuye n’iki kibazo bikaba bitari kumutera kumuta ahubwo yumva uko yamukunze yakomeza akamuba hafi ndetse akanamurwaza. Ibi uyu mugore yabivuze ubwo yagarukaga ku rukundo rw’aba bombi.
Bazengurukijwe Kigali mu modoka nziza
Umunyamakuru Aissa Cyiza niwe wabakiriye muri studio
Iyi nkuru nyuma yo guhiga izindi byatumye ba nyirayo bahembwa, igihembo cyabo kikaba cyari ugutemberezwa umujyi wa Kigali mu modoka nziza, bagakoresherezwa umusatsi ndetse bagahabwa n’icumbi ryiyubashye muri uyu mujyi.
TANGA IGITECYEREZO