RFL
Kigali

Inkumi zasariye Social Mula mu gitaramo cy’uburyohe yakoreye muri Ambassador’s Park-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2018 12:19
2


Inkumi z’abanyabirori zasariye umunyamuziki Mugwaneza Lambere wamamaye nka Social Mula mu gitaramo gikomeye yaraye akoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kamena 2018 muri Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.



Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru. Yageze ku rubyiniro asanganirwa n’ibyishimo by’abafana bari bamutegereje kuva mu masaha y’umugoroba. Umufana yasabaga indirimbo ashatse ubundi Social Mula akayimuririmbira imbona nkubone.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo yahereyeho kugeza ku ndirimbo aheruka gushyira hanze nka ‘Abanyakigali’, ‘Agakufe’, ‘Isegonda’ n’izindi nyinshi zazamuye ibyishimo by’abafana bari bateraniye muri Ambassador’s Park izwiho gutumira umuhanzi nyarwanda buri wa Gatanu.

banyunzwe

Abanyabirori ntibatanzwe

Bamwe mu bakobwa bari basohokeye muri Ambassador’s Park bagaragaje kwishimira uyu muhanzi mu buryo budasanzwe, bamwe babyinanye nawe, abandi bifotoza bari kumwe, ibintu byakomeje gushimisha abahasohokeye kugeza igitaramo gisozwe mu gicuku.

 AMAFOTO:

mula

 Social Mula ku rubyiniro, umufana imbere ye yibyinira

Social

 Imbere y'abafana bari bamutegereje

Park

 Uyu mugabo yabyinaga acigatiye icupa

yifotorera

Yari yemeje gutahana ifoto ya Socia Mula

umurindi

Buri wese yabyinaga uko abyumva

lambert

Bamwe mu bakobwa bamusangaga ku rubyiniro

zasariye

Inkumi zamwishimiye mu buryo bukomeye

ambassador's Park

Uyu mwana yasanze Social ku rubyiniro amusaba indirimbo

bemeye

Uyu mukobwa yabyinnye indirimbo za Social Mula karahava

ambassador

 Abafana banyuzwe n'umuziki w'uyu muhanzi

inkumi

Inkumi zarwanaga no gufata amafoto n'amashusho y'uyu muhanzi ari ku rubyiniro

Mugwaneza

Mugwaneza Lambert

 Social Mula yanyuze benshi

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MISTA5 years ago
    ubwose umuntu ujyakurimbamukabarintiyatangiye kurabura atarabanumustar.wuzuye nakoresha.igitaramontawe uzaza
  • umumarashavu magnifique5 years ago
    birenze nanjy ndamwemer social mula





Inyarwanda BACKGROUND