RFL
Kigali

Inkumi z’ikimero mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Rafiki yise ‘Bariho’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2018 11:57
0


Rafiki Mazimpaka uzwi cyane mu njyana yise ‘Coga Style’ ageze kure ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Bariho’. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yasohotse kuwa 26 Nzeri 2018.



Iyi ndirimbo ye yise ‘Bariho’ ni iya Gatatu muri esheshatu zigomba kujya kuri ‘mixtape’ yise ‘Irona’ amaze igihe atunganya. Rafiki yabwiye INYARWANDA ko amashusho y’indirimbo ari gutunganywa na AB Godwin mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yakozwe na Jay P.

Yavuze ko afitanye gahunda ndende na Jay P yo kurangiza uyu mushinga wa ‘mixtape’ kuko ngo abafana bakomeje kumusaba gukora indirimbo nk’izo yahereyeho. Yagize ati “ Abafana bakomeje kudusaba gukora indirimbo nk’iza cyera. Iyi ndirimbo rero iri muri ‘style’ imwe n’indirimbo ‘Icyaro’, ‘Igitwenge’ n’izindi zo muri bya bihe 2005 -2008.”

amashusho ya Bariho

Amashusho y'iyi ndirimbo yiganjemo inkumi z'ikimero

Yakomeje avuga ko yashimishijwe n’uburyo ‘Audio’ y’iyi ndirimbo ‘Bariho’ yakiriwe. Rafiki yanavuze ko anitegura gushyira hanze indi ndirimbo yise ‘Tubikore again’.

AMAFOTO:

abanyamujyi

mixtape

ageze kure

Rafiki ageze kure itunganywa rya 'mixtape'

rafiki ageze kure

 

UMVA HANO 'BARIHO' YA RAFIKI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND