RFL
Kigali

Inkumi bivugwa ko ifitanye umubano wihariye na Patoranking iri mu bamwakiriye i Kanombe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2017 13:28
0


Umukobwa bivugwa ko afitanye umubano wihariye na Patoranking, mu minsi ishize yatangarije imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda ko avugana ndetse afitanye ubushuti bwihariye na Patoranking. Ejobundi ubwo Patoranking yazaga mu Rwanda yitabiriye iserukiramuco rya Kigali Up, uyu mukobwa ni umwe mu bamwakiriye ku kibuga cy’indege i Kanombe.



Mu mubare munini w’abari bategereje uyu muhanzi ‘Patoranking’ wanditse izina muri Afurika, hari harimo n’inkumi yitwa Rwigamba Nadine, uyu bikaba bivugwa ko afitanye umubano udasanzwe n’uyu muhanzi. Uyu mukobwa utarigeze avugana n'abazanye uyu muhanzi yaje ku kibuga cy’indege batanabizi icyakora we yagenderaga kuri gahunda za Patoranking.

patorankingNadine wambaye umukara yabanje kwakira abagize ikipe ya PatorankingpatorankingBaraganira bamubwira ko Patoranking akiri imbere mu kibuga cy'indege

Ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ubwo Abagize ikipe yari iherekeje Patoranking bageraga ku kibuga cy’indege basuhuzaga iyi nkumi nk’umuntu ubona ko baziranye, nyuma Patoranking agisohoka mu kibuga cy’indege i Kanombe yegereye iyi nkumi arayihobera ari nako bamwihutisha ngo agere kuri Hotel ahindure imyenda ubundi ajye gutaramira abafana be dore ko yageze i Kigali hafi saa yine z’ijoro kandi agomba kuririmba muri iryo joro. 

patorankingPatoranking agisohoka mu kibuga cy'indege uyu mukobwa yisigaje inyumapatorankingNadine yahise yegera aho Patoranking yaganiraga n'umunyamakuru

Uyu mukobwa udapfa kwemerera abanyamakuru ngo baganire kuri iyi ngingo iyo umubajije umubano we na Patoranking akubwira ko ari umufana we ukomeye ndetse byageze naho bamenyana nk’umuhanzi uzi umufana we bityo ngo byari ngombwa ko ajya kumwakira igihe yaje mu gihugu abamo

patorankingNadine yahise yinjira mu modoka yagombaga gutwara abaje mu ikipe ya Patoranking

Nyuma yo kwakira Patoranking uyu mukobwa yagiye mu modoka zari zaje gutwara abagize ikipe y’uyu muhanzi ubwo berekezaga kuri Hotel uyu muhanzi yagombaga kuruhukiramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND