RFL
Kigali

Ingabire Habibah uzahagarira u Rwanda muri Miss Supranational yagowe bikomeye no kubona Visa-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/10/2017 15:00
2


Muri iyi minsi abakobwa b’Abanyarwandakazi bakomeje kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, nyuma ya Miss Uwase Honorine uzwi nka Igisabo uri muri Miss Earth 2017 na Miss Iradukunda Elsa uri muri Miss World utahiwe ni Ingabire Habibah ugiye kwitabira Miss Supranational irushanwa rizabera muri Pologne



Uyu mukobwa byitezwe ko azahaguruka mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 twifuje kumenya aho ageze imyiteguro y’iri rushanwa maze Inyarwanda.com duhitamo kumwegera ngo tugirane ikiganiro kirambuye aha yahereye atangaza ko yahuye n’ingorane zo kubona Visa cyane ko mu Rwanda batagira Ambasade y’iki gihugu byamusabye kujya gushaka Visa muri Kenya.

HABIBAHIngabire Habibah niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational

Habibah Ingabire wabwiye Inyarwanda.com ko azahaguruka mu Rwanda tariki 14 Ugushyingo 2017 yerekeza muri iki gihugu aho azaba  yitabiriye aya marushanwa yabajijwe aho ageze imyiteguro maze agira ati”Imyiteguro nyigeze kure,ndigukora cyane kugirango nzaheshe igihugu cy'u Rwanda ikamba nanjye ubwanjye niheshe agaciro.” Iki kibazo cyakurikiwe no kumubaza ibyamugoye mu myiteguro y’aya marushanwa maze Habibah Ingabire agira ati” Ikintu cyangoye mu myiteguro ni ukubona visa. kuko byansabye kujya Nairobi  kuyishakirayo kuko hano nta Ambasade ya Poland tugira, ntago biba byoroshye kuko binsaba no gusubirayo kuyifata.”

HABIBAH

Ingabire Habibah

Twabajije uyu mukobwa nk'ibice by’iri rushanwa yumva afitiye ubwoba kurusha ibindi agira ati” Ibyiciro numva bizangora ni igihe tuzajya tuba turi gusura ahantu hatandukanye kuko basura imisozi,kandi ndi umunebwe wo kugenda. Ikindi hazaba hakonje cyane ntago ari ibintu namenyereye urumva ko bizaba bingoye gusa hamwe n'abandi nzamenyera nta kibazo.”

Uyu mukobwa yagaragaye muri 15 bahabwa amahirwe muri iri rushanwa. Ese bimubwiye iki?, Iki kibazo agisubiza yagize ati”icyo byambwiye kuza muri cumi na batanu bahabwa amahirwe ni uko nabonye ko nshoboye kandi byanyongereye imbaraga n’icyizere  ko bishoboka 100%  ko natahana ikamba mu Rwanda.”

HABIBAH

Ingabire Habibah azaba abaye umukobwa wa gatandatu uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa

Ingabire Habibah tuganira twamubajije niba ajya aganira n’abakobwa b’Abanyarwandakazi bitabiriye iri rushanwa mbere ye yagize ati”Ababanje muri iri rushanwa rya Miss Supranational turavugana abenshi nka Miss Yvonne wahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere 2012, Miss Colombe 2016, Miss Neema 2014 abo bose bitabiriye iri rushanwa nibo mbasha kuganira nabo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    courage mukobwa wanjye
  • 6 years ago
    nagende maze nabo nibamukuramo AZABATUKE abandagaze nk'ibyo yakoze muri MIss Rwanda. hanyumanibamusaba kwambara Bikini yange ngo si umuco! MUri kwica umuco mwitaje umuco ahubwo. za Butwi gusaaaa





Inyarwanda BACKGROUND