Ingabire Habibah ni we munyarwandakazi uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 ari kubera muri Poland. ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2017 nibwo uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda aherekejwe n’umuryango we wamugejeje ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Ubwo yari agiye Ingabire Habibah yijeje abanyamakuru ko byanze bikunze agiye gushaka ikamba bityo Imana nimufasha n’abanyarwanda bakamushyigikira bizashoboka. Iki cyizere Habibah yari agihuje n’umubyeyi we (papa we) watangaje ko yizeye cyane uburere yahaye umwana we bityo byanze bikunze akaba yizeye ko igihe abanyarwanda bazamushyigikira nawe nta kabuza atazabatenguha azazana ikamba. Ingabire Habibah na bagenzi be bahatanye bamaze kugera muri Poland ahari kubera aya marushanwa ya Miss Supranational 2017 aho uzegukana ikamba azamenyekana tariki 1 Ukuboza 2017.
REBA AMAFOTO:
Ingabire Habibah ubwo yari mu ndege yerekeje muri PolandHabibah ni umunyarwandakazi uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwaHabibah na bamwe mu bakobwa bahagarariye Afurika
TANGA IGITECYEREZO