RFL
Kigali

Indoro, inseko n’imyambarire bidasanzwe byiganje mu mashusho y’indirimbo ya Charly & Nina na Big Fizzo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2015 10:08
16


Itsinda rya Charly & Nina ryashyize hanze amashusho y’indirimbo “Indoro” ryakoranye na Big Fizzo w’i Burundi nyuma y’igihe kitari gito rishyize hanze amajwi yayo. Iyi ndirimbo yiganjemo indoro, inseko n’imyambarire bidasanzwe.



Charly & Nina ndetse na Big Fizzo bagaragara mu myambaro y’umweru bamwenyurirana mu ndoro idasanzwe mu kugaragaza ko buri umwe yishimiye undi. Bagaragara kandi basangira ndetse banishimana mu buryo butandukanye.

Indoro

Nina na Big Fizzo mu ndoro idasanzwe igaragaza uburyo buri umwe yishimiye undi

Muri iyi ndirimbo hari aho bagera bakavuga ko gusekera umukunzi wawe mu ndoro nziza ukamwereka inyinya, byamufasha cyane kuryoherwa no kugubwa neza umunsi wose kabone n'ubwo ngo byatera benshi kugira umuhari(kutabyishimira) bakabagirira ishyari.

Fatuma Muhoza uzwi nka Nina yabwiye inyarwanda.com ko iyi ndirimbo bayise indoro kuko iyo witegereje mu maso y’umuntu ngo ubonamo ibintu byinshi, akaba ari ubundi buryo bwiza bwo kuvugana n’umukunzi wawe. Ubutumwa burimo ngo ni ukwishimira umuntu muri kumwe binyuze mu ndoro n’inseko bikora k’umutima y’uwo ukunda.

Nyuma yo gushyira hanze “Indoro” Nina yavuze ko bagiye kwinjira mu bundi buzima butandukanye. Charlotte Rulinda uzwi nka Charly yavuze ko bifuza gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu karere, ibyo bikaba biri mu mihigo yabo  y’umwaka wa 2016.

AMWE MU MAFOTO YA CHARLY & NINA NA BIG FIZZO MURI IYI NDIRIMBO

Indoro By Charly na Nina

Nina na Big Fizzo bagaragara bishimana mu ndoro n'inseko bidasanzwe

Indoro By Charly na NinaIndoro By Charly na Nina

Indoro By Charly na Nina

Ikanzu Nina yambaye nayo ntisanzwe, imyambarire n'indoro byiganje muri iyi ndirimbo ngo bifitanye isano

Indoro By Charly na Nina

"Inseko yawe ishobora gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo cyane" Nina

Indoro By Charly na Nina

Big Fizzo nyuma y'ibizazane byinshi yahuye nabyo,yagaragaye muri iyi ndirimbo

Indoro By Charly na Nina

Charly yakira ifunguro amaze guhabwa na Big Fizzo

REBA HANO INDIRIMBO "INDORO"YA CHARLY & NINA NA BIZ FIZZO

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Wapi ntakigenda aba bakobwa rwose bari kuzavamo abahanzi beza namajwi yabo ariko batangiye bafungura umuryango utari wo
  • Oliver8 years ago
    Wapi niwanga nurukwavu uzemereko ruzi kwiruka,iyi ndirimbo nikosora kbsa best collabo ever and ever.
  • Oliver8 years ago
    Iyi ndirimbo ni ikosora kbsa,best collabo,keep it up guys!!! Naho abapinga bo nibanga na bakame bazemereko izi kwiruka.
  • Oliver8 years ago
    Iyi ndirimbo ni ikosora kbsa,best collabo,keep it up guys!!! Naho abapinga bo nibanga na bakame bazemereko izi kwiruka.
  • KABISA8 years ago
    ABA BAKOBWA BARASHOBOYE KABISA!
  • christian8 years ago
    Ndabemera cyane mutugezaho indirimbo zigezweho
  • yves8 years ago
    kabisa big fizzo courage hamwe na chary na nina!
  • IRIBAGIZA Sandra8 years ago
    Umva, iri ni ikosora pe! Nice song byukuri!
  • Byiringiro Emmanuel8 years ago
    Song ni good!
  • kay8 years ago
    sha muranyemeje kabisa iyi ndirimbo irakoretse byo
  • frank8 years ago
    fresh kbs
  • umuhoza ladouce8 years ago
    wouwww!!!!! IYINDIRIMBO NIKOSORA KBSA.
  • eto'o8 years ago
    fizz kurisekambabaye ubund bacumugani mukirundi ngu wutambana namukeba ntakubiturugohe umenyekwarababaya mani!
  • karangwa 8 years ago
    congz kigali ladies u did a great job
  • kabasha8 years ago
    pretty good kbisa....congz...
  • ff8 years ago
    ni nziza, ubutaha ariko nukongera uburyo bwo kubyina aha ntimwabyinnye cyane, mukomere





Inyarwanda BACKGROUND