Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga, 2015 kuri Champion Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuru gitegura The IWACU Night ku nshuro ya kabiri. Ikaba yitabiriwe na bamwe mu bahanzi, abayobora inzu zitunganya umuziki, abanyamakuru, aba managers ba bahanzi ndetse n’abaterankunga ba muzika nyarwanda.
Icyari kigenderewe akaba ari ukurebera hamwe uko The Iwacu night iyabanje yagenze, Kungurana ibitekerezo ndetse no kunoza imitegurire y'itaha itegerejwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31/07/2015.
Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu batandukanye
Abitabiriye iki kiganiro banarebeye hamwe igikorwa cyo gutora Video Izahiga izindi muri uku kwezi kwa Nyakanga, ku ruhande rwa bahanzi, abanyamakuru, abayobora inzu zitunganya umuziki, ndetse naba managers ba bahanzi, aho amajwi yabo azaba afite uruhare rwa 50% ku majwi yabatora naho ayandi 50% akazava kubatorera ku mbuga nkoranyambaga na SMS.
Facebook Ni "10 Zikunzwe" aho azaba afite 15% ; youtube Views 5% naho SMS "zikunzwe - izina rya Video + Umuhanzi ukohereza ku 5000 ho akazaba afite 30%
Dj Theo na Khizz basinye mu izina ry'abagenzi babo
Hatowe kandi uhagarariye abahanzi (Khizz) ndetse n'uhagarariye abafatanyabikorwa (Dj theo) mugukurikirana uko igikorwa cyogutora gica mu mucyo bana sinyira(bashyira umukuno ku nyandiko) abandi ko ntawuzatora nyuma mu gihe hagitegerejwe umunsi nyirizina wo kumenya Video y’ukwezi kwa Nyakanga.
Uncle Austin nawe yitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Jerome Peterson uhagarariye Babou hamwe n'umuhanzi Aimee Blueston nabo bitabiriye iki gikorwa
Ishimwe Bruce uhagarariye Bruco motion itegura iki gikorwa
Ku nshuro ya 2, iki gikorwa gitegerejwe kubera kuri Spring Club and Lounge- le printemps Hotel Kimironko. Tubibutse ko ku nshuro ya mbere yegukanwe na Christopher muri Video ye yitwa NDAKABYA afatanije na Riderman.
Reba urutonde rw’indirimbo z’amashusho zasohotse muri Nyakanga zizatoranywamo iyahize izindi
▶Sibyo by Kitoko Ft Meddy (Directed by Cedru)
▶Pekeyangu by BUTERA Knowless (Directed by Meddy Saleh)
▶Ntujyunkinisha by Melody (Directed by THE BENJAMINS (Gilbert)
▶Queen of Queens by Queen Cha ft Washington (Directed by Meddie Menz)
▶Ko Nahindutse by The Ben (Directed by Cedru)
▶Nudahinduka by Aime Bluestone (Directed by The Benjamins)
▶Kakadence by GABIRO Guitar (Directed by Maliva)
▶SOROMA NSOROME by urban boys (Directed by mariva)
▶Zero Distance by Tom Close (Directed by Enos)
▶NDAGUKUNDA By King James (Directed by mariva)
▶BARAGUKUNDA by TBB (Directed by Benjamin)
▶IHANGANE by Uncle Austin (Directed by Huggor)
▶NK’UMUSAZI by Edouce softman (Directed by kent-p & Fab lab)
TANGA IGITECYEREZO