RFL
Kigali

Indirimbo ‘Umutekamutwe’ ya Riderman yamubereye impamvu ya ‘MixTape Filime’, noneho azanye iyitwa 'Icumu ryanjye'-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/12/2017 12:35
0


Mu mpera z’uyu mwaka hateguwe ibitaramo bitandukanye byo kurushaho gushimisha abanyarwanda, by’umwihariko abakunzi ba muzika nyarwanda. Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman nawe yateguye igitaramo kizabera i Remera kuri Petit Stade kikazagaragaramo abahanzi batandukanye.



Iki gitaramo Riderman yise ‘Uburyohe Concert’ azanakimurikiramo MixTape yise Filime. Ubusanzwe Riderman ni umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop abantu benshi batunguwe no kumva izina rya MixTape ye ari ‘Filime’ kandi adakina Filime. Twifuje kumenya impamvu y’iri zina twegera Riderman turamubaza, adusobanurira muri ubu buryo:

MixTape izaba yitwa Filime hariho ibintu byinshi bitangaje, ibintu byinshi byiza. Umuntu wese ukunda Hip Hop ashobora kuyumva akumva ari ibintu biryoshye cyane. Hari abantu benshi bumvise indirimbo yanjye yitwa ‘Umutekamutwe’ iri kuri Album yanjye Ukuri bansaba ko nakora indirimbo nyinshi zimeze gutyo kuko yanditse mu buryo bumeze nka Filime. Ngendeye ku busabe bw’abantu rero nakoze indirimbo nyinshi zikoze mu buryo bwa Filime…

Riderman

Riderman yakoze MixTape Filime kubera indirimbo 'Umutekamutwe' ikoze mu buryo bwa Filime

Mu gihe Riderman ari gutegura Uburyohe Concert azanamurikamo MixTape Film yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Icumu Ryanjye’ isohokanye n’amashusho yayo akaba asobanura ko icumu rye ari Microphone abona nk’intwaro yabanye nayo kandi azakomeza kubana nayo mu rugamba no mu rugendo rwa muzika ye.

Kanda hano wumve ‘Icumu Ryanjye’ ya Riderman

Riderman azamurika album ye nshya mu gitaramo azakora kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2017 kuri Petit Stade aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 2000 ahasanzwe na 5000 mu myanya y’icyubahiro ndetse hakazaba hari na CD za MixTape Filime aho imwe izaba igura amafaranga 5000 y’u Rwanda. Guhera saa cyenda imiryango izaba ifunguye.

Riderman

Urutonde rw'abahanzi bazafatanya na Riderman mu gitaramo cye 

Kanda hano wumve ‘Icumu Ryanjye’ ya Riderman






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND