RFL
Kigali

Indirimbo ‘Sine ya mwiza’ ya Jules Sentore yatumye agabirwa inka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2018 14:47
0


Mu minsi ishize ni bwo Jules Sentore yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Sine ya mwiza’, Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yari iri kumwe n’amashusho yayo kuri ubu imaze kumuhesha inka dore ko hari umugabo wamugabiye inka kubera iyi ndirimbo.



Nk'uko Jules Sentore yabitangarije Inyarwanda.com ngo iyi nka yayigabiwe n'umuntu atanazi. Yagize ati” Urumva njye umuntu yampamagaye aranshimira ambwira ko angabiye inka, ubundi nkurikije uko yambwiye ngo iyi ndirimbo igisohoka yari afite umukunzi we ari gutereta amusaba ko bazarushinga gusa ikibazo kikaba ko ari mu kazi hanze y’u Rwanda kandi umukobwa ataramusubiza, nyuma yo kumutura iyi ndirimbo umukobwa akaba yarahise amwemerera ko bazabana.”

Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda ko nyuma yo kwemerwa uyu mugabo yahise atangira gushakisha nimero ya Jules Sentore aramuhamagara aramushimira amugabira inka amutangariza ko akazi arimo hanze nikarangira azaza bagakura ubwatsi. Iki ni cyo gihe uyu musore azaba asubizwa imbonankubone n’uyu mukobwa ko bagomba kurushinga.

SentoreAmagambo Sentore yanditse ku mbuga nkoranyambaga ashimira uwamugabiye 

Abajijwe uko abona indirimbo ye ihagaze muri rubanda Jules Sentore yabwiye umunyamakuru ko akurikije uko iyi ndirimbo ari kuyumva ari indirimbo abakunzi ba muzika bakiriye neza. Yatangaje ko hari n'ibindi bihangano afite agiye gutangira gushyira hanze ku buryo abakunzi ba muzika bagiye kubona Sentore mushya.

REBA HANO INDIRIMBO 'SINE YA MWIZA' YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND