RFL
Kigali

Paccy yashyize hanze indirimbo ‘Order’ yamamaje akoresheje ifoto yifotoje yambaye ubusa-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2017 10:48
4


Mu minsi ishize hasohotse ifoto ya Oda Paccy yifotoje yambaye ubusa ubundi akikingiriza ikoma, abajijwe iby’iyi foto Oda Paccy yatangaje ko ari ifoto yifotoje agambiriye kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Order’ yakoranye na Urban Boys. Magingo aya iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy yamaze kugera hanze.



Uyu muraperikazi wamamaye mu ndirimbo nyinshi zinyuranye ze zagiye zikundwa kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Order yakoranye n’itsinda rya Urban Boys. Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy yakozwe na Junior Multisystem.

Usibye kuba iyi ndirimbo yagiye hanze ariko ifoto uyu muhanzikazi yifotoje ashaka kwamamaza iyi ndirimbo yamaze kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga dore ko abantu banyuranye barimo n’ibyamamare bakomeje kwigana uyu muhanzikazi bakifotoza bafite ikoma icyo bise #ikomachallenge.oda paccyOda Paccy washyize hanze indirimbo nshya

Mu kiganiro Oda Paccy yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko ibi by’ikoma ntakibazo byamuteye cyane ko yifuzaga kwamamaza indirimbo ye nshya yari igiye kujya hanze akayamamaza yifashishije ifoto itandukanye n’izo yajyaga yifotoza. Kuba rero abantu barayivuzeho we ngo asanga nta kibazo kirimo cyane ko cyari ikintu gishya. Uyu muhanzikazi yakomeje yizeza abafana be kubaha amashusho y’iyi ndirimbo mu minsi ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hamisi6 years ago
    Cool! I luv it , big up Paccy & Urban boys
  • samuel ndagijimana6 years ago
    turatwemera pacy
  • Samuel ndagijimana6 years ago
    please respect our culture and yourself
  • Niyonzima olivier4 years ago
    oda paccy bamuveho kuko mbona atacyo bitwaye





Inyarwanda BACKGROUND