Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Just Family ryashyiraga hanze indirimbo yabo nshya bakoranye n’irindi tsinda rya Dream Boys, iyi ndirimbo bise 'Mureke agende' yaravuzwe cyane dore ko abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bavugaga ko irimo ubutumwa Platini yahaga uwahoze ari umukunzi we bamaze iminsi batandukanye.
Mu binyamakuru binyuranye ubwo iyi nkuru yavugwaga ko Platini yaba yabwiraga uwahoze ari umukunzi we batandukanye akabinyuza muri iyi ndirimbo bahuriyemo na Just Family we yakomeje kubihakana. Kuvugwa gutya ndetse n'uburyo iyi ndirimbo ikoze biri mu byatumye icurangwa cyane.
Nyuma y’igihe kitari kinini bashyize hanze iyi ndirimbo aba basore bagize amatsinda yose yahuriye kuri iyi ndirimbo, kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho yayo yafashwer agatunganywa na producer Nameless Campos.
TANGA IGITECYEREZO