RFL
Kigali

Indirimbo ‘Mureke agende’ ya Just Family na Dream Boys yavuzweho byinshi barangije kuyikorera amashusho –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/05/2017 19:22
3


Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Just Family ryashyiraga hanze indirimbo yabo nshya bakoranye n’irindi tsinda rya Dream Boys, iyi ndirimbo bise 'Mureke agende' yaravuzwe cyane dore ko abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bavugaga ko irimo ubutumwa Platini yahaga uwahoze ari umukunzi we bamaze iminsi batandukanye.



Mu binyamakuru binyuranye ubwo iyi nkuru yavugwaga ko Platini yaba yabwiraga uwahoze ari umukunzi we batandukanye akabinyuza muri iyi ndirimbo bahuriyemo na Just Family we yakomeje kubihakana. Kuvugwa gutya ndetse n'uburyo iyi ndirimbo ikoze biri mu byatumye icurangwa cyane.

Nyuma y’igihe kitari kinini bashyize hanze iyi ndirimbo aba basore bagize amatsinda yose yahuriye kuri iyi ndirimbo, kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho yayo yafashwer agatunganywa na producer Nameless Campos.  

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'MUREKE AGENDE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves6 years ago
    ntabwo arinziza nkuko wandinze ukabya.
  • Cedrick6 years ago
    cool saaana irakazeeeeee peee ni international aba basore ko bagiyeguhagama ama groupe welcme again Just family tubarinyuma mbega ibyishimo
  • Lynka6 years ago
    Chris arabikora kabisa ndamwemera no muri film courage





Inyarwanda BACKGROUND