RFL
Kigali

Indirimbo "Agatege" ya Charly na Nina yamaze gufatirwa amashusho vuba irajya hanze- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/05/2016 14:23
3


Charly na Nina abakobwa bakora umuziki nk'itsinda 'Charly&Nina', baherutse gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “Agatege”. Iyi ndirimbo kuri ubu iri gukorerwa amashusho ku buryo bigenze neza vuba cyane yaba yamaze kujya hanze.



Mu kiganiro na Muyoboke Alex umujyanama w’aba bahanzikazi yaduhamirije ko koko imirimo yo gufata amashusho y’iyi ndirimbo yarangiye ndetse ko bitarenze icyumweru kimwe aya mashusho aba yagiye hanze. Muyoboke Alex yatangaje ko bishimira urwego amajwi y’iyi ndirimbo yakunzweho atangaza ko kuba bamaze gufata amashusho ari kimwe mubizafasha iyi ndirimbo kwamamara kuko imirimo yayo yose ikozwe kuburyo bwihuse.

KANDA HANO UBASHE GUTUNGA IYI NDIRIMBO "AGATEGE" YA CHARLY NA NINA

charly na nina

Charly na Nina mu mashusho y'indirimbo yabo agatege

Indirimbo “Agatege” ije ikurikira indi y’aba bakobwa yamamaye ku rwego rwo hejuru, indirimbo bakoranye na Big Fizzo umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi, imwe mu ndirimbo zatumye abantu bamenya ndetse banakunda iri tsinda mu ndirimbo yabo bise “Indoro”.

Agatege ni indirimbo aba bakobwa ndetse n’abakunzi babo barangamiye ko yakurikira iyabanje ndetse ikanamamara ku rwego rwo hejuru kuburyo byakomeza gushimangira ubudahangarwa bw’aba bakobwa bizwi ko bari mu ba mbere bazi kuririmba.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO "AGATEGE"

charly na ninaHamwe mu hafatiwe amashusho y'indirimbo "Agatege" ya Charly na Nina

Amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari gutunganywa na Producer Meddy Saleh umaze kwamamara cyane mu gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

Reba hano indirimbo "Indoro" yatumye aba bakobwa bamamara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Inconnito7 years ago
    Kubwanjye iriya Ndrimbo nayo ninziza Arko honestly speaking ntizaba Super Hit nk'Indoro,may be the Next One will!
  • tito7 years ago
    ni mbi nkuwo nyirabukara ntibakora iyindi hit bihangane
  • umda7 years ago
    Iyi ndirimbo ikoretse neza ariko kubwanjye mbona hari gushakwa ababyinnyi barenze kubo tubona, mbese hagahabwa umwanya munini kubabyinyi. sinsenya natangaga inama, izo tubona zicishwa kuri trace African usanga zikoranye ingufu umuhanzi agafata akanya ke akabyinira na groupe ye atari ukwizunguza gusa.thx





Inyarwanda BACKGROUND