Iminsi ni imitindi kandi iminsi iriruka ntumenye uko bigenze, ibyari ibigezweho bigahinduka karahanyuze. Ni muri urwo rwego, inyarwanda.com nk’urubuga rugamije guteza imbere muzika nyarwanda, twahisemo kwifatanya n’abasomyi bacu gusubiza amaso inyuma gato ku ndirimbo zabiciye bigacika ariko ubu zikaba zitagikunze kumvikana cyane.
Tujya gutoranya izi ndirimbo 30, twakurikije indirimbo zakunzwe kandi zigakinwa ku maradiyo menshi yo mu gihugu, zigasabwa na benshi mu gihe cyo gusaba indirimbo, ndetse ugasanga zicurangwa ahantu hatandukanye yaba mu cyaro ndetse no mu mujyi.
Inyinshi muri izi ndirimbo zakozwe na Producer Jay P ndetse na Lick Lick ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomereje aka kazi ko gutunganya indirimbo. Uru rutonde si ihame kuko hari indirimbo nyinshi zitandukanye zishobora kutagaragara muri izi 30 nyamara nazo zarakanyujijeho.
1. Tukabyine
Iyi ndirimbo ni iya Miss Jojo yafatanije na Rafiki, mu gihe yasohokaga, wasangaga umwana, umukuru bazamura ka volume ka radiyo ngo biyumvire iyi ndirimbo yari igezweho kandi ibyinitse. Ntawakwirengagiza inshuro nyinshi iyi ndirimbo yakinwaga kuri televiziyo Rwanda ari nayo televiziyo rukumbi yari iriho muri icyo gihe. Kanda hano uyumve
2. Arasharamye
Byari bigoye cyane kuba wakwiriza umunsi utumvise ahantu hari gucurangwa iyi ndirimbo yaba ku maradiyo, mu tubari, mu tubyiniro yewe no mu ngo z’abantu. KGB, itsinda ryari rigizwe na Skizzy, MYP na Henry ryari ryarafashe igihugu nta mbunda rikoresheje ahubwo rikoresheje amajwi yabo gusa. Amaradiyo yari azwiho gucuranga umuziki ushyushye yose wasangaga asimburanwa gucuranga iyi ndirimbo, ntawatinya no kuvuga ko ijambo ‘gusharama’ ryamamaye cyane kubera iyi ndirimbo. kanda hano uyumve
3. Ndi nde?
Miss Jojo ni umwe mu bakobwa bubatse izina rikomeye mu muziki wo mu Rwanda cyane cyane ko yaje mu gihe mu muziki hari higanjemo abagabo bityo izina rye rirazamuka cyane abandi bose bakaza bamugwa mu ntege. Yari n’umubyinnyi w’umuhanga ku buryo nyuma ye nta wundi muhanzikazi wo mu Rwanda ugaragaza impano yo kuririmba no kubyina kugera ku rugero nk’urwe. Iyi ndirimbo ye yarakunzwe cyane ahanini bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo bugaragaza ko abakobwa bose batari udutebo two kuyozwa ivu. Kanda hano uyumve.
Kanda hano wirebere amashusho agaragaza ubuhanga bwa Miss Jojo mu kubyina
4. Kivamvari
Umuhanzi N.Felix yaricaye yandika iyi ndirimbo yakinwaga cyane kuri radiyo Salus yumvwaga na benshi bakundaga umuziki nyarwanda. Iyi ndirimbo yari ikubiyemo ubutumwa bubabaje bw’umugabo watwawe ubwenge n’umukobwa Kivamvari akagera ubwo amwanduza Sida ariko abenshi bafataga iyi ndirimbo nk’urwenya kubera uko yari iririmbitse. Muri iyi minsi biragoye kuba wakumva iyi ndirimbo, ariko ukanze hano wayumva.
5. Rutenderi
Iyi uwayita ikirangantego cya Riderman ntiyaba yibeshye cyane kuko niyo yamenyekanyeho cyane ari nabwo abantu bamubonagaho umwihariko w’isubirajwi yiganje muri iyi ndirimbo no mu zindi ndirimbo za Riderman. Kuva ubwo abantu batangiye gukunda Riderman yinjira no mu mitima y’abafana be baje gufata izina ry’ibisumizi. Kanda hano wumve 'Rutenderi'
6. Tuve ku mihanda
Mu masaha yo ku mugoroba abantu benshi babaga bategereje ko iyi ndirimbo itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda. Iyi ni indirimbo y’itsinda Family Squad, itsinda ry’abavandimwe Nazil, Simchezo, Spax na Mosad. Tuve ku mihanda yakunzwe n’abantu batari bacye mu bice bitandukanye by’igihugu, ishishikariza abana bo ku mihanda gushakisha imirimo aho kuba mu buzima bwo mu mihanda. Kanda hano wiyumvire iyi ndirimbo.
7. Imyaka itatu
Cassanova yari yarashyize igorora abakundana ariko batuye ahantu hategeranye ngo babashe kubonana mu ndirimbo ye yakunzwe kakahava yise Imyaka Itatu. Iyi ndirimbo yacurangwaga ahantu hatandukanye hakaba abayikundira ubutumwa buyirimo abandi bakayikundira ko iryoheye amatwi. Kanda hano wiyibutse 'Imyaka Itatu'
8. Naratomboye
“Byabaye ikibazo, uburyo unkunda kuko hari benshi batabyumva.... Naratomboye...”! Aya ni amagambo atangira indirimbo ya King James abenshi bumvaga baba bari no mu biganiro bagacecekera icyarimwe ngo batege amatwi iyi ndirimbo. Ni yo abafana benshi ba King James bamumenyeyeho, yasohotse nyuma y’Intinyi abantu bakomeza kugenda bamumenyera no kuryoherwa n’umuziki we. Reba amashusho y'iyi ndirimbo ukanze hano.
9. Bya bihe
The Brothers ryari itsinda rigizwe na Danny Vumbi, Ziggy 55 na Vicky, basohoye iyi ndirimbo ‘Bya Bihe’ yakunzwe cyane ndetse yasabwaga n’abantu batari bacye mu biganiro by’umuziki ku maradiyo. Bari bafite n’izindi ndirimbo zikunzwe nk’Ikirori, Ni Wowe Wenyine n’izindi. Kanda hano uyumve.
10. Amahirwe ya nyuma
Iyi ni imwe mu ndirimbo za The Ben yamenyekanye cyane ndetse igakundwa mu gihugu hose. Yagiye ivugwaho kurogwa ngo kuko The Ben yajyaga kuyicuranga hakaboneka imbogamizi zituma atayicuranga, hibukwa cyane ubwo yajyaga kumurika alubumu ye yitiriwe iyi ndirimbo muri 2009 ariko polisi igahagarika igitaramo kitaratangira. Kanda hano wumve 'Amahirwe ya nyuma'
Izindi ndirimbo twavuga ushobora kumva cyangwa kureba uzikanzeho ni nka:
12. Sindi indyarya, Urban Boys
13. Ku munsi w’imperuka, Bull Dogg
14. Si beza, Tom Close ft Ziggy 55
17. Nzakubona ryari, King James
18. Amayobera, Meddy
19. Komeza, Knowless
21. Rahira, The Ben ft Liza Kamikazi
22. Zoubeda, The Ben ft Kamichi
23. Igipimo, Meddy
25. Icyo dupfana kiruta icyo dupfa, Mani Martin
27. Amatsiko, Naason
28. Kure y’imbibi, Diplomate ft Young Junior
30. Murabeho, Noopja
Wowe ni iyihe ndirimbo wibuka yakunzwe cyane mu myaka 15 ishize?
TANGA IGITECYEREZO