RFL
Kigali

Indirimbo nyarwanda 30 zabiciye bigacika mu myaka 15 ishize utapfa kumva muri iki gihe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/05/2017 14:06
23


Iminsi ni imitindi kandi iminsi iriruka ntumenye uko bigenze, ibyari ibigezweho bigahinduka karahanyuze. Ni muri urwo rwego, inyarwanda.com nk’urubuga rugamije guteza imbere muzika nyarwanda, twahisemo kwifatanya n’abasomyi bacu gusubiza amaso inyuma gato ku ndirimbo zabiciye bigacika ariko ubu zikaba zitagikunze kumvikana cyane.



Tujya gutoranya izi ndirimbo 30, twakurikije indirimbo zakunzwe kandi zigakinwa ku maradiyo menshi yo mu gihugu, zigasabwa na benshi mu gihe cyo gusaba indirimbo, ndetse ugasanga zicurangwa ahantu hatandukanye yaba mu cyaro ndetse no mu mujyi.

Inyinshi muri izi ndirimbo zakozwe na Producer Jay P ndetse na Lick Lick ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomereje aka kazi ko gutunganya indirimbo.  Uru rutonde si ihame kuko hari indirimbo nyinshi zitandukanye zishobora kutagaragara muri izi 30 nyamara nazo zarakanyujijeho.

1. Tukabyine

Tukabyine

Iyi ndirimbo ni iya Miss Jojo yafatanije na Rafiki, mu gihe yasohokaga, wasangaga umwana, umukuru bazamura ka volume ka radiyo ngo biyumvire iyi ndirimbo yari igezweho kandi ibyinitse. Ntawakwirengagiza inshuro nyinshi iyi ndirimbo yakinwaga kuri televiziyo Rwanda ari nayo televiziyo rukumbi yari iriho muri icyo gihe. Kanda hano uyumve

2. Arasharamye

Arasharamye

Byari bigoye cyane kuba wakwiriza umunsi utumvise ahantu hari gucurangwa iyi ndirimbo yaba ku maradiyo, mu tubari, mu tubyiniro yewe no mu ngo z’abantu.  KGB, itsinda ryari rigizwe na Skizzy, MYP na Henry ryari ryarafashe igihugu nta mbunda rikoresheje ahubwo rikoresheje amajwi yabo gusa. Amaradiyo yari azwiho gucuranga umuziki ushyushye yose wasangaga asimburanwa gucuranga iyi ndirimbo, ntawatinya no kuvuga ko ijambo ‘gusharama’ ryamamaye cyane kubera iyi ndirimbo. kanda hano uyumve

3. Ndi nde?

Image result for Miss Jojo

Miss Jojo ni umwe mu bakobwa bubatse izina rikomeye mu muziki wo mu Rwanda cyane cyane ko yaje mu gihe mu muziki hari higanjemo abagabo bityo izina rye rirazamuka cyane abandi bose bakaza bamugwa mu ntege. Yari n’umubyinnyi w’umuhanga ku buryo nyuma ye nta wundi muhanzikazi wo mu Rwanda ugaragaza impano yo kuririmba no kubyina kugera ku rugero nk’urwe. Iyi ndirimbo ye yarakunzwe cyane ahanini bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo bugaragaza ko abakobwa bose batari udutebo two kuyozwa ivu. Kanda hano uyumve.Miss Jojo

Kanda hano wirebere amashusho agaragaza ubuhanga bwa Miss Jojo mu kubyina

4. Kivamvari

Umuhanzi N.Felix yaricaye yandika iyi ndirimbo yakinwaga cyane kuri radiyo Salus yumvwaga na benshi bakundaga umuziki nyarwanda. Iyi ndirimbo yari ikubiyemo ubutumwa bubabaje bw’umugabo watwawe ubwenge n’umukobwa Kivamvari akagera ubwo amwanduza Sida ariko abenshi bafataga iyi ndirimbo nk’urwenya kubera uko yari iririmbitse. Muri iyi minsi biragoye kuba wakumva iyi ndirimbo, ariko ukanze hano wayumva.

5. Rutenderi

Image result for RidermAN

Iyi uwayita ikirangantego cya Riderman ntiyaba yibeshye cyane kuko niyo yamenyekanyeho cyane ari nabwo abantu bamubonagaho umwihariko w’isubirajwi yiganje muri iyi ndirimbo no mu zindi ndirimbo za Riderman. Kuva ubwo abantu batangiye gukunda Riderman yinjira no mu mitima y’abafana be baje gufata izina ry’ibisumizi. Kanda hano wumve 'Rutenderi'

6. Tuve ku mihanda

Tuve ku mihanda

Mu masaha yo ku mugoroba abantu benshi babaga bategereje ko iyi ndirimbo itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda. Iyi ni indirimbo y’itsinda Family Squad, itsinda ry’abavandimwe Nazil, Simchezo, Spax na Mosad. Tuve ku mihanda yakunzwe n’abantu batari bacye mu bice bitandukanye by’igihugu, ishishikariza abana bo ku mihanda gushakisha imirimo aho kuba mu buzima bwo mu mihanda. Kanda hano wiyumvire iyi ndirimbo.

7. Imyaka itatu

Image result for Cassanova Daddy Rwanda imyaka 3

Cassanova yari yarashyize igorora abakundana ariko batuye ahantu hategeranye ngo babashe kubonana mu ndirimbo ye yakunzwe kakahava yise Imyaka Itatu. Iyi ndirimbo yacurangwaga ahantu hatandukanye hakaba abayikundira ubutumwa buyirimo abandi bakayikundira ko iryoheye amatwi. Kanda hano wiyibutse 'Imyaka Itatu'

8. Naratomboye

Naratomboye

“Byabaye ikibazo, uburyo unkunda kuko hari benshi batabyumva.... Naratomboye...”! Aya ni amagambo atangira indirimbo ya King James abenshi bumvaga baba bari no mu biganiro bagacecekera icyarimwe ngo batege amatwi iyi ndirimbo. Ni yo abafana benshi ba King James bamumenyeyeho, yasohotse nyuma y’Intinyi abantu bakomeza kugenda bamumenyera no kuryoherwa n’umuziki we. Reba amashusho y'iyi ndirimbo ukanze hano.

9. Bya bihe

Bya bihe

The Brothers ryari itsinda rigizwe na Danny Vumbi, Ziggy 55 na Vicky, basohoye iyi ndirimbo ‘Bya Bihe’ yakunzwe cyane ndetse yasabwaga n’abantu batari bacye mu biganiro by’umuziki ku maradiyo. Bari bafite n’izindi ndirimbo zikunzwe nk’Ikirori, Ni Wowe Wenyine n’izindi. Kanda hano uyumve.

10. Amahirwe ya nyuma

Amahirwe

Iyi ni imwe mu ndirimbo za The Ben yamenyekanye cyane ndetse igakundwa mu gihugu hose. Yagiye ivugwaho kurogwa ngo kuko The Ben yajyaga kuyicuranga hakaboneka imbogamizi zituma atayicuranga, hibukwa cyane ubwo yajyaga kumurika alubumu ye yitiriwe iyi ndirimbo muri 2009 ariko polisi igahagarika igitaramo kitaratangira. Kanda hano wumve 'Amahirwe ya nyuma'

Izindi ndirimbo twavuga ushobora kumva cyangwa kureba uzikanzeho ni nka:

11. Kwicuma, Tough Gangs

12. Sindi indyarya, Urban Boys

13. Ku munsi w’imperuka, Bull Dogg

14. Si beza, Tom Close ft Ziggy 55

15. Turiho, Just Family

16. Magorwa, Dream Boys

17. Nzakubona ryari, King James

18. Amayobera, Meddy

19. Komeza, Knowless

20. Ese nzapfa, Odda Paccy

21. Rahira, The Ben ft Liza Kamikazi

22. Zoubeda, The Ben ft Kamichi

23. Igipimo, Meddy

24. Ndarota, Miss Channel

25. Icyo dupfana kiruta icyo dupfa, Mani Martin

26. Bella, Dream Boys

27. Amatsiko, Naason

28. Kure y’imbibi, Diplomate ft Young Junior

29. Niho ruzingiye, Kamichi

30. Murabeho, Noopja

Wowe ni iyihe ndirimbo wibuka yakunzwe cyane mu myaka 15 ishize?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Kanda amaazi
  • Elias6 years ago
    mwibagiwe Unsange ya Fulgence
  • eric 6 years ago
    mbwira yego ya tom close
  • MBANGUTSI Manowa6 years ago
    Mbwira by Miss JoJo , Mbwirayego by Tom Close , Narashize by King James and Amayobera by Meddy nazo zarakunzwe kbs
  • Mimy6 years ago
    Akaramata na Ndacyagukunda se?mwashyizemo amarangamutima kubura kwizi songs zibihe byose
  • Uwera6 years ago
    Kabisa imyaka itatu nanubu njye ndacyayikunda iriya ndirimbo yari ikoretse .mwibagiwe Mbwira ya miss jojo na mbabarira ya priscillla.gusa muzambabarire munshakire cyuzuzo ya big dom kuko ndayikunda cyane ariko nabuze aho nayikura
  • Zaee6 years ago
    Aho uringiye niyo yambere, kabisa
  • komera6 years ago
    cool, Ariko hari indirimbo nabuze..., ya Mike na Kamikazi. Nayikura he? Merci.
  • Alice6 years ago
    Ndacyagukunda ya Tom yagombaga kuza muri Top 5
  • Wow6 years ago
    Nizere ko muri silent disco zizaba zirimo kbsa.zari zirenze Arasharamye,tukabyine
  • DADIDO6 years ago
    MWIBAGIWE BAGUPFUSHA UBUSA
  • My name6 years ago
    You have forgot Sur la terre by Minani Rwema narayikundaga
  • KWIIZERA Frank6 years ago
    Mwibagiwe inyoni yaridunze
  • gako6 years ago
    aho ruzingiye ya Kamichi
  • gako6 years ago
    aho ruzingiye ya Kamichi
  • 6 years ago
    Umwana wumuhanda
  • 6 years ago
    Miss jojoazaaza nkimwemera Nk'umukobwa Uzi gufata imyanzuro
  • 6 years ago
    nkunda kuragira ya makoni koshwa
  • Jimmy Jizzo 6 years ago
    1.Agaseko ya Makonikoshwa 2.Urwo ngukunda ya victoire 3.Yego ya DMS 4.Ange orange ya Big Dom 5.Sur La terre ya Minani Rwema Hari ikiganiro nakunze Kigaruka kuri izi ndirimbo kuri Contact fm Gikorwa na Cedrick Rwose izi ndirimbo kuzigarura ni byiza Contact FM barakoze barabibukije
  • Wow6 years ago
    Abakobwa b'ikigali by KGB





Inyarwanda BACKGROUND