Muri iki gihe imyumvire ya benshi mu bahanzi imaze guhinduka, buri wese ntacyumva ko ashoboye byose mu muziki, noneho ubu abahanzi hari imwe mu mirimo baha abandi bantu bakabafasha ku buryo igihangano ashyira hanze wumva gifite ireme cyane ko kiba cyagizwemo uruhare nabantu benshi. Bamwe muri aba ni abandikira abahanzi indirimbo.
Danny Vumbi ni umwe mu bandikira abahanzi indirimbo ndetse nyinshi muzo yanditse zigakundwa, ibi bituma uyu mugabo nawe usanzwe ari umuhanzi afatwa nka nimero ya mbere mu kwandika indirimbo hano mu Rwanda. Uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho kwandikira benshi mu bahanzi indirimbo zigakundwa kuri ubu yamaze gutangaza indirimbo icumi yihamiriza ko ziri muzo yandikiye abandi bahanzi zigakundwa bikomeye.
Danny Vumbi umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuhanzi mu njyana ya Afrobeat
Ubwo yaganirizaga umunyamakuru wa Inyarwanda Danny Vumbi yavuze ko adashobora kuzitondekanya uko zagiye zikundwa cyane ko kuri youtube byose byigaragaza, ariko ahamya ko izi kimwen’izindi atanditse hano ari zimwe mu ndirimbo yandikiye abandi bahanzi zigakundwa ndetse zikagira nicyo zimusigira cyane ko kenshi iyo yandikiye abahanzi indirimbo usanga yaninjije mu buryo bw’amikoro cyangwa bw’amafaranga.
Nta kibazo ya Urban Boys ft Bruce Melody na Riderman
Wenda azaza ya Dream Boys na Clarisse
TANGA IGITECYEREZO