RFL
Kigali

Indamukanyo y'ikinyarwanda n'ubutumwa bw'abagize itsinda rya Mafikizolo nyuma yo kugera i Kigali -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2018 14:44
1


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeli 2018 ni bwo Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afrika y'Epfo bageraga mu mujyi wa Kigali aho bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ingagi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 aho bagomba kuririmba mu gitaramo cyiswe Kwita Izina Gala kizabera i Rubavu.



Aba bahanzi bageze i Kigali bananiwe bashakaga guhita berekeza kuri Hotel cyane ko kugeza magingo aya bacumbikiwe muri Radisson Blu Hotel mu mujyi wa Kigali, bakigerayo aba bahanzi bagize itsinda rya Mafikizolo bifashe amashusho arimo ubutumwa bageneye abanyarwanda ariko mbere y'ubu butumwa babanje kuramutsa abanyarwanda mu rurimi rw'ikinyarwanda.

Mu magambo yabo bagize bati" Muraho Rwanda, turi Mafikizolo, twishimiye kuba turi hano mu Rwanda, ariko nanone twishimiye kuba tugiye kwita amazina abana b'ingagi abantu bazaze ejo..." aba bahanzi bakanguriye abanyarwanda kuzitabira umuhango wo 'Kwita izina' uyu ukaba ari umuhango ngarukamwaka aho u Rwanda rutegura igikorwa cyo kwita abana b'ingagi amazina muri uyu mwaka wa 2018 hakaba hitezwe kwitwa ingagi 23.

MafikizoloMafikizolo ubwo bageraga i Kigali

Umuhango nyir'izina wo Kwita Izina abana b'Ingagi uzabera mu kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 07 Nzeli 2018. Nyuma y'ibi birori byo 'Kwita Izina' itsinda rya Mafikizolo rizasusurutsa abazitabira umugoroba w’umusangiro “Kwita izina Gala Dinner” uzabera kuri Kivu Serena Hatel i Rubavu.

Icyakora ibi birori Mafikizolo izaririmbamo, kubyinjiramo si ibintu bihendutse cyangwa byakwigonderwa na buri munyarwanda ubonetse wese dore ko kwinjiramo bizaba ari ukwishyura 120 USD angana na 100,000Frw mu gihe ushaka kwicara ku meza y'abantu icumi ateye mu myanya y'icyubahiro ari ukwishyura 1000 USD akabakaba 875,000Frw.

REBA HANO UBUTUMWA ABA BAHANZI BAGENEYE ABANYARWANDA NYUMA Y'AMASAHA MAKE BAGEZE I KIGALI

REBA UBWO IRI TSINDA RYAGERAGA I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwanda music first5 years ago
    Ubuse ibyo turwana nabyo bizagerwaho ryari koko?? Ubuse ni ibihe bidasanzwe aba bantu baririmba abanyarwanda bataririmba?? Niryari se tuzamenya agaciro kabahanzi bacu mugihe abashinzwe kukabahesha batabyitaho??? Events zikomeye nkizi bagakwiye kujya baziha abanyarwanda kugira ngo na media yose iva hanze iba yaje ibabone ariko namwe mundebere peee Ntegereje nanjye umunsi nzumva ngo Bruce melody cg undi muhanzi yatumiwe muri africa yepfo cg ahandi gu performing..





Inyarwanda BACKGROUND