RFL
Kigali

Incredible Record yasinyishije umuhanzi mushya ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere 'Rewind'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/10/2018 10:12
0


Incredible Record ni inzu ifasha abahanzi yubatse izina hano mu Rwanda kubera abahanzi banyuranye yagiye ifasha ndetse nabayibayemo, kuri ubu iyi nzu y'umugabo uri mubitangiye umuziki w'Abanyarwanda Bagenzi Bernard yamaze gusinyisha umuhanzi mushya witwa 'Seyn' wanahise ashyira haze indirimbo ye ya mbere.



Uyu musore yinjiye muri Incredible mu gihe hatari haciyeho igihe kinini iyi nzu itandukanye nabandi bahanzi barimo Aime Bluestone na Khalfan bose bari barerekanywe nk'abahanzi bafashwa na Incredible icyakora baza gutandukana bidateye kabiri basigamo Davis D ariwe gusa wari usigaye muri Incredible Record. uyu wari umaze igihe asa naho ariwe wenyine usigaye muri iyi nzu akaba yamaze kubona umuhanzi bagiye gufatanya.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Rurangwa Hussein ariko ukoresha 'Seyn' mu muziki kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Rewind iyi yakorewe muri Incredible yaba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho. nkuko Bagenzi Bernard yabitangarije Inyarwanda.com ngo uyu musore yamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri akorana na Incredible.

Incredible

Seyn umuhanzi mushya muri Incredible

"Seyn ni umusore ubusanzwe wakundaga muzika ariko wari utaratangira kuyinjiramo neza ni umuhanga ninayo mpamvu twifuje gukorana nawe ngo twagure impano ye mu rwego rwo guteza imbere muzika y'u Rwanda." Amagambo ya Bagenzi Bernard ubwo yavugaga kuri uyu musore mushya usanze Davis D muri Incredible. uyu akaba yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere 'Rewind'.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND