RFL
Kigali

Incamake y’ubuzima bwite bwa Charlie Chaplin ufatwa nk’umwe mu banyarwenya b’ibihe byose

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/09/2017 7:01
2


Charlie Chaplin ni umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye cyane kubera filime z’urwenya ariko zidakoresha amagambo (silent films, phantomimes). Afatwa nk’inkingi ya mwamba mu banyarwenya cyane cyane badakoresha amagambo mu gusetsa. Ni umwe kandi mu bantu batazibagirana mu mateka ya sinema y’isi.



Charlie Spencer Chaplin avuka mu Bwongereza mu mujyi wa London, yavutse ku itariki 25 Ukuboza 1889 mu muryango ukennye cyane ku buryo ku myaka 7 gusa yatangiye kujya akora kugira ngo abashe kubaho. Ababyeyi be batandukanye Charlie Chaplin akiri umwaka muto n’ubwo batigeze batandukana byemewe n’amategeko.

Nyina wa Charlie yagize ikibazo cyo mu mutwe yoherezwa kuba mu kigo gishinzwe kumwitaho, icyo gihe we yari afite imyaka 14. Se wa Charlie Chaplin yari umusinzi ndetse yarabataye bakiri bato. Ababyeyi be bombi bari abaririmbyi, ni ho nawe yatangiriye kujya kwigaragaza, ubwa mbere nyina yabuze ijwi kandi agomba kuririmba biba ngombwa ko Charlie amusimbura.

Ababyeyi ba Charlie Chaplin

Muri uko gusimbura nyina, yatangiye kuvangamo n’amashyengo yigana ukuntu nyina yari yasaraye ashimisha abantu. Nyina yakomeje kubura ijwi bituma barushaho kugarizwa n’ubukene, Charlie Chaplin akomeza gushakisha akazi gatandukanye ariko akanyuzamo akajya aho bakinira amakinamico.

Yaje kubona amahirwe yo gukina mu gakino kitwa ‘A Night in an English Music Hall’. Aha abantu batangiye kumumenya ndetse biza gutuma ajyanwa muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho niho yaherewe akazi na Mack Sennett wakoraga filime akajya amuhemba 150$ ku cyumweru.

Charlie Chaplin akiri umwana muto

Muri 1914 nibwo yakoze filime ye ya mbere yise Make a Living. Kugira ngo yitandukanye n’abandi bakinnyi ba filime, Charlie Chaplin yahimbye izina ‘The Little Tramp’, iri zina rikaba ryarajyanaga n’umwambaro wihariye yari yarakoze, yambaraga amapantalo Manini cyane, agakoti gato n’ibikweto binini u bundi akagenda atambitse ibirenge mu buryo busekeje.

Mu mwaka wa 1915 Charlie Chaplin yaje gusinyana na Essanay Company, yo yamuhembaga 1,250$ ku cyumweru. Muri icyo gihe yahise aha akazi umuvandimwe we baruhanye mu bihe by’ubukene, aba ari we ukurikirana inyungu ze (business manager). Yatangiye akora film 14, harimo na ‘The Tramp’ yatumye isi yose irushaho kumumenya. Ku myaka 26 yari amaze kuba ikirangirire, ahabwa akazi na Mutual Company yamwishyuraga 670,000$ ku mwaka.

Charlie Chaplin na Jackie Coogan muri filime The Kid

Abantu bakoranye na Charlie Chaplin bazi cyane uburyo uyu mugabo yakundaga akazi gakozwe neza cyane (perfectionist). Ibi byatumaga ashobora gushora amafaranga mu kubaka ikintu bitewe n’uko kijyanye n’uko abishaka muri filime.

Yashoboraga kandi kuba ageze hagato akora filime yabona umukinnyi atari kumera neza neza nk’uko abitekereza agahita amwishyura aho bagejeje agashaka undi kugeza igihe bibaye uko abishaka. Ibi nibyo byatumye filime ze zasohokaga ari ntamakemwa, yakoze filime nyinshi nka The Kid (1921), The Pilgrim (1923), A Woman in Paris (1923), The Gold Rush (1925), filime Charlie Chaplin yanavuze ko yifuza ko ariyo abantu bajya bamwibukiraho na The Circus (1928).

Imyemerere ye n’umurongo wa politiki

Charlie Chaplin yarerewe mu idini ry’abangilikani gusa ngo ntiyabikundaga. Yagize ati “Iyo pasiteri yafungaga bibiliya numvaga nishimye kuko nari nzi neza ko byabaga byegereje amasaha yo gutaha”. Abajijwe niba yaba ari umuhakanyi (atheist), Charlie Chaplin yasubije ko ari hagati na hagati (Agnostic), ngo yumva abazi iby’ubumenyi bw’isi bavuga ko isi irekeye aho kwikaraga ubuzima nabwo bwahagaraga ariko nyamara ntijya ihagarara. Ngo ibi kuri we bimugaragariza ko hari imbaraga zidasanzwe zifite ububasha ku isi gusa ngo ntazi aho ziva cyangwa ikibitera.

Charlie Chaplin amaze gusaza

Charlie Chaplin wakoreraga akazi kenshi muri Amerika yaje kwangirwa gusubira muri iki gihugu bitewe n’uko atari ashyigikiye urwango n’ukutumvikana n’abarusiya ndetse n’ibijyanye na Communism na capitalism. Kuri we yumvaga kurwanya aba communists atari byiza. Yaje gusubira muri Amerika nyuma y’imyaka 20. Yaherukagayo muri 1952 yongera gusubirayo muri 1972 agiye guhabwa igihembo cy’icyubahiro (Honorary Academy Award)

Yari inshuti magara na Albert Einstein

Albert Einstein ni umwe mu bahanga bakomeye isi ya none yashingiyeho igera kuri byinshi mu iterambere. Uyu yigeze kuvuga ko mu buzima bwe umuntu yifuza guhura nawe ari Charlie Chaplin. Ibi byaje kubaho ndetse imiryango yabo iba inshuti cyane. Elsa, umugore wa Einstein yigeze gutekerereza Charlie Chaplin uko byari bimeze umugabo we ajya kuvumbura amategeko ya relativity (Theory of relativity). Yamubwiye ati “Twari ku meza mu gitondo ameze nk’umuntu uri mu bitekerezo byinshi, amaze kurya ahira ajya gucuranga piano amara nk’igice cy’isaha ahita azamuka mu cyumba yakoreragamo amaramo ibyumweru 2. Nyuma yabyo nibwo yazanye theory of relativity ku mpapuro 2.

Albert Einstein na Charlie Chaplin

Ubucuti bwa Albert Einstein na Charlie Chaplin bwamenyekanye cyane ubwo bagaragaye bari kumwe Charlie agiye kwerekana bwa mbere filime ye ‘City Lights’. Icyo gihe Einstein yabwiye Charlie ati “Icyo nkunda cyane ku byo ukora ni ukuntu nta kintu uba wavuze ariko abantu bakabasha kukumva”. Charlie yamusubije ati “Ibyawe noneho nibyo bitangaje kurushaho. Isi yose iragushima nyamara nta muntu ufite ubushobozi bwo kumva ibyo uzi”

Yari azwiho kwihererana abakobwa akinisha muri filime

Ikindi mu byo Charlie Chaplin yari azwiho ni ukugirana umubano wihariye n’abakobwa yakinishaga muri filime ze. Mu 1918 yashyingiranwe na Mildred Harris, uyu yari afite imyaka 16 gusa, bamaranye imyaka 2. Muri 1924 yongeye gushyingirwa n’undi mukinnyi witwa Lita Grey w’imyaka 16. Gushyingiranwa kwabo kwari guturutse ku kumutera inda itateganyijwe.

Uyu babyaranye abana 2 baza gutandukana muri 1927. Muri 1936 Charlie Chaplin yongeye gushyingirwa n’uwitwa Paulette Goddard batandukana muri 1942. Ibyo byakurikiwe n’urubanza yaregwagamo n’uwitwa Joan Barry nawe wari umukinnyi wo muri filime ze avuga ko umwana afite ari uwe. Ikizamini cyagaragaje ko uwo mwana atari uwa Charlie Chaplin ariko urukiko rutegeka ko ari we ugomba gutanga indezo y’umwana. Muri 1943 yashyingiranwe na Oona O’Neill wari ufite imyaka 18. Bitunguranye, uyu mugore barashobokanye ndetse banabyarana abana 8, yarinze apfa ari we bakiri kumwe.

Charlie Chaplin n'umuryango we

Charlie Chaplin yaje kwitaba Imana kuri Noheli muri 1977, ari nawo munsi yavutseho. Yasize abana 9 n’umugore we waje kwitaba Imana muri 1991. Yakoze filime nyinshi, yanegukanye ibihembo byinshi bikomeye harimo na Academy Awards 2 (Oscars) ifatwa nk’igihembo kiruta ibindi muri sinema) byose hamwe ni ibihembo 13.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    murakoze cyane rwose uyu Mugabo mukunda kubiiii,
  • Mfuranzima Emery4 years ago
    ndabaramukije.ko i photo ziw zose usanga zisekeje ubwo nta montage iba irimwo?





Inyarwanda BACKGROUND