RFL
Kigali

Urusobe rw’ibibazo n’ibisubizo byaranze ikiganiro cya Wizkid n’itangazamakuru i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/08/2016 16:51
3


Umuhanzi Wizkid wageze i Kigali kuri uyu kane tariki 25 Kanama 2016 akubutse muri Tanzania yahise agirana ikiganiro n'itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu karere ryari rimutegereje ku bwinshi.



Wizkid warumaze kugaragaza amarangamutima ye ku bakobwa b’i Kigali kuri Twitter yahise atangaza ko yishimiye bikomeye ubwiza abakobwa b’abanyarwandakazi bafite, ibi akaba yabitangaje nyuma yo gusuhuza abanyamakuru bari aho. Nyuma yo gusuhuza itangazamakuru ikiganiro cye n’abanyamakuru cyahise gitangira kiyobowe n’ubuyobozi bwa Bralirwa yazanye uyu muhanzi.

wizkid

Wizkid imbere y'itangazamakuru

Ku ikubitiro uyu muhanzi yatangiye ahabwa impano z’imyambaro y’abanyamideri bo mu Rwanda, imyenda yadozwe ndetse igatunganywa n’abanyarwanda, harimo umwenda uriho ifoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ibyo bakaba babikoze mu rwego rwo kumuha ikaze no kumuratira ibikorwa by’abanyarwanda. Uyu muhanzi yakira iyi mpano, yahise ashimira bikomeye abayimugejejeho.

Nyuma yo kumuha impano hakurikiyeho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo.

Ubwo yari afashe ijambo bwa mbere Wizkid yabanje gushimira buri wese wari aho, ashimira abateguye ibi birori, agira ati”Mwiriwe mwese, mbere na mbere ndashimira buri umwe witabiriye, ariko nanone mureke nshimire abateguye ibi byose, ibijyanye n’igitaramo byo, abafana bagiye bambwira ko banshaka  niyo mpamvu naje.”

wizkid

Abanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshi

Reba mu ncamake ikiganiro cya Wizkid n’itangazamakuru:

Umunyamakuru (Abaza abateguye igitaramo): Ubushize igitaramo nk’iki cyabaye iminsi 2 ariko kuri ubu bizaba inshuro imwe gusa,ese ni iyihe mpamvu?

Igisubizo (umwe mu bateguye iki gitaramo):"Aaaa!!twasanze aribyo byiza ko yaba umunsi umwe ahubwo  tukazana umuhanzi ukomeye ukunzwe cyane na benshi nka wizkid."

Umunyamakuru: "Ikaze kuri Wizkid kuba uje gukorera mu Rwanda igitaramo,abanyarwanda benshi bategereje igitaramo cyawe,performance stage yawe,ese ni iki ubahishiye,ni iyihe ntwaro uzakoresha kugira ngo ubemeze neza?"

Wizkid: "Urakoze cyane, ndi hano ndi kumwe na Band yanjye incurangira dukorana buri gihe ndizera ko bizagenda neza nk’ibisanzwe kuko nzaririmba nkuko ndirimbira iwacu kuko hano ni muri Afurika yacu ngomba gushyiramo imbaraga."

Umunyamakuru: "Wizkid,ubu ni ubwa mbere uje mu Rwanda,ariko se ujya ugerageza nibura kumva umuziki nyarwanda?"

Wizkid: "Urakoze,nibyo koko nibwo bwa mbere nje mu Rwanda nanabonye hari abakobwa beza cyane; ariko umuziki waha najyaga nywumva kuko ngenda numva umuziki wa Afurika wose cyane cyane izo abahanzi batandukanye bagenda bakorana (international collabo)"

Umunyamakuru: Ni irihe banga wakoresheje ngo uvane umuziki wawe ku rwego rwa Afurika uwugeze ku rwego mpuzamahanga ukiri muto,ese ni iki wagira inama abahanzi nyarwanda?

Wizkid: "Ahanini ibanga nta rindi ni ugukorera mu nzu zikora umuziki zikora neza kandi zizwi ndetse no kugerageza kumenyekanisha ibihangano byawe uko bishoboka kose,kuko nkanjye album yanjye ngenda nzenguruka ahantu henshi hatandukanye kugira ngo imenyekanne."

Umunyamakuru: Ni gute wakiriye kuba ukorera ibitaramo nka biriya muri Amerika nk’ibihangange muri muzika?

Wizkid: "Ahahahahahha biba ari iby'agaciro gakomeye ariko umuntu arabimenyera."

Umunyamakuru: Indirimbo yawe ya mbere yari mu njyana ya Hip hop hanyuma uhita uhindura injyana nyuma ujya muri Afro beat, ni ukubera iki?.

Wizkid: "Naje mu Rwand kugira ngo mubyine ariko nyine muri muzika bibaho ko umuhanzi ahindura injyana yaririmbagamo gusa bwose ni uburyo bwo kuzamura ibihangano byawe."

Tubibutse ko Wizkid yaje mu Rwanda mu gitaramo giteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016, ahitwa Rugende Training Center kwinjira akaba ari amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi icumi (10.000frw), amatike akaba yaratangiye kugurishwa mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali.

AMAFOTO: Uko byari byifashe mu kiganiro cya Wiz Kid n’abanyamakuru i Kigali

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yapani7 years ago
    you are welcome big starboy
  • Mudasobwa Processing7 years ago
    welcom star Boi vayo wirire amafranga yabanyaru dore twebwe byaranze*******
  • 7 years ago
    dat's grt





Inyarwanda BACKGROUND