RFL
Kigali

Inama y'igihugu y'abahanzi yabonye umuyobozi mushya usimbura Ismail Ntihabose wagiye kwiga muri Canada

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2018 18:12
0


Tariki ya 14 Ukuboza 2016 ni bwo Ismail Ntihabose yatorewe kuyobora Inama nkuru y'abahanzi mu Rwanda (Rwanda Art Council). Uyu mugabo wari umaze igihe kitari gito kuri uyu mwanya yaje kuva mu Rwanda agiye kwiga muri Canada. Mu minsi ishize ni bwo habaye amatora yasize hatowe komite nshya iyobowe na Munezero Ferdinand.



Ismail Ntihabose ni umwe mu bagabo bakoze akazi gakomeye muri sinema nyarwanda ariko nanone akaba yaranafashije cyane inzego z'abahanzi ziri kwiyubaka. Nyuma y'imyaka itari micye ayobora inama nkuru y'abahanzi uyu mugabo yagiye kwiga muri Canada nk'uko amakuru ava imbere mu bo bayoborana abihamya.

Nyuma y'uko agiye kwiga ku wa 2 Ugushyingo 2018 habaye amatora yo kuzuza imyanya itari yuzuye bityo birangira Munezero Ferdinand ari we utorewe kuyobora inama nkuru y'abahanzi (Rwanda Art Council), uyu akaba yari asanzwe muri iyi komite ari visi perezida wa kabiri wungirije Ismail Ntihabose wari waratorewe kuba Perezida w'iyi nama y'igihugu y'abahanzi.

Rwanda Art Council

Munezero Ferdinand umuyobozi w'inama y'igihugu y'abahanzi mushya (Photo/Kigalitoday)

Komite nshya yatowe yo kuyobora inama nkuru y'igihugu y'abahanzi ikaba iteye gutya:

Rwanda Art Council






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND