RFL
Kigali

Inama y’Igihugu y’Abahanzi nyuma yo kwimwa Ubuzima Gatozi yatanze ubusabe mu Nteko Nshingamategeko

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/06/2018 16:50
1


Rwanda Art Council nk’Inama y’Igihugu y’Abahanzi nyuma yo kubwirwa ko bidashoboka ko yabona Ubuzima Gatozi, yashyikirije ubusabe Inteko Ishingamatego mu kurebera hamwe icyakorwa ngo ubwo burenganzira bifuza bugerweho.



Nyuma y’uko icyiciro cy’Ubugeni n’Ubuhanzi kigizwe na MINECOFIN icya 16 mu byo Ubukungu bw’igihugu cy’u Rwanda kizashingiraho ndetse Inama y’igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council) ikaba imaze imyaka 2 itegereje guhabwa Ubuzima Gatozi igomba gusabirwa na MINISPOC ifatanyije na RALC, ibintu byagiye bidindiza cyane imikorere y'iyo Nama y’Igihugu y’Abahanzi ndetse n’iterambere ry’abahanzi mu buryo buri rusange ndetse bikanatera bamwe mu bafatanyabikorwa kudakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’iki cyiciro.

Rwanda Art Council ku itariki ya 11 Gicurasi 2018 yakiriye ibaruwa RALC yandikiye Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyeshaga ko Inama y’igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council), RAC idashobora kubona Ubuzima Gatozi mbere y’umwaka w’2022. Kuva ubwo hatangiye gushakwa umuti w’iki kibazo n’ibikorwa by’Ubugeni n’Ubuhanzi ntibikomeze kuhadindirira. Umuti basanze ari uko nk’uko RAC ibitangaza, abahanzi bose bakandikira Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ikayisaba ko Rwanda Art Council yagirwa ikigo gishyirwaho n’Itegeko.

Mu rwego rwo kurushaho gutunganya umurongo w’ubucuruzi bw’ibikomoka ku bugeni n’ubuhanzi bwaba ubwo ku bifatika n’ibidafatika, RAC iramenyesha abahanzi bose ko yasabye urwego rufite mu nshingano zarwo guteza imbere abikorera (PSF) gushyiraho icyumba cy’ibikorwa bby’abahanzi bikabasha gutandukanywa  n’iby’ubucuruzi bw’ibiva mu nganda n’ubukorikori.

Ikindi kiyongeraho ni uko Inama y’Igihugu y’Abahanzi imenyesha abahanzi bose ko mu kurushaho kugira imikoranire myiza urwego rw’igihugu rufite mu nshingano Inzu Ndangamurage y’u Rwanda, ko hafunguwe Ingoro y’igihugu y’Ubugeni n’Ubuhanzi (Rwanda Art Museum) aho abahanzi bazajya babasha guhabwa umwanya wo kumurika no gucuruza ibihangano byabo. Muri urwo rwego abahanzi iyo bava bakagera basabwa kwegera amahuriro yabo kugira ngo berekwe uburyo bukwiriye bwo kumurika no gukomeza kwagura ibicuruzwa byabo muri iyo ngoro.

Rwanda Art Council yagejeje ubusabe ku Nteko Nshingamategeko, ubu ikaba itegereje ikizabuvamo inarushaho gusaba abahanzi bose gukomeza inzira nziza z’impinduramatwara mu kubaka ubuhanzi nyabwo bubereye u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika hagamijwe kurushaho kwigira nk’uko byatangajwe na Ismael Ntihabose, Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’Abahanzi.

Ismael Ntihabose, Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’Abahanzi

Abahanzi

Itangazo rigenewe abahanzi n'abafatanyabikorwa babo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Byababyiza mubahaye ubuzima gatozi kuko nabo barabukeneye kdi natwe abakunzi ba music nyarwanda dukeneye ko mwatuvuganira tugatwarwa mwitorero ryigihugu kuko bimaze kugaragara ko nabafana nyabo haribikorwa bakora byubaka igihugu urugero abafana ba dream boyz bakoze ibikorwa byishi bafashije abatishoboye basuye urwibutso baremeye uwacitse kwicumu rya Geonoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 Murumva rero ko bakoze ibikorwa byiza none c buriya bagiye mwitorero ryigihugu nibakongera ubumenyi? Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND