Umuhanzi Serge Iyamuremye uri mu myiteguro y’igitaramo cye cyo kumyurika album ye ya kabiri yise “Arampagije” aratangaza ko imyiteguro irimo igenda neza ndetse arahamya ko n’igitaramo yumva kizagenda neza.
Uyu musore umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana afite igitaramo kuri iki cyumweru, taliki 27 Nyakanga,2014 kugeza ubu akaba ahamya neza ko we n’abaririmbyi ndetse n’abacuranzi bazamufasha kugeza ubu biteguye neza.
Serge n'abazamufasha mu gitaramo cye mu myiteguro.
Abakobwa bazamufasha mu majwi
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Serge yagize ati “Uyu munsi imyiteguro yagenze neza cyane ku buryo bimpa icyizere ko bizagenda neza cyane. Mbabikitye n’udushya twinshi cyane, abatazaza bazaba bahombye byinshi byiza. Njye n’abaririmbyi ndetse n’abacuranzi twese turiteguye ndetse n’ubu uwadutungura akatubwira kumutaramira twamutaramira ntakibazo.”
Abazamufasha gucuranga
Uvuza ingoma
Ucuranga inanga
Uyu na we acuranga inanga
Ucuranga gitari
Iyi ni album ya 2 agiye gushyira hanze dore ko iya mbere yakoze yitwaga “Nta mvura idahita”. Iyi ya kabiri yitwa “Uwiteka arampagije” ikazamurikwa ku wa 27 Nyakanga 2014 muri Sport View.
REBA HANO AMSUSHO Y'INDIRIMBO ARAMPAGIJE
Denise IRANZI
Photo: Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO