RFL
Kigali

Imyiteguro irikugenda neza, mfite icyizere ko n'igitaramo kizaba cyiza-Serge

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/07/2014 17:02
0


Umuhanzi Serge Iyamuremye uri mu myiteguro y’igitaramo cye cyo kumyurika album ye ya kabiri yise “Arampagije” aratangaza ko imyiteguro irimo igenda neza ndetse arahamya ko n’igitaramo yumva kizagenda neza.



Uyu musore umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana afite igitaramo kuri iki cyumweru, taliki 27 Nyakanga,2014 kugeza ubu akaba ahamya neza ko we n’abaririmbyi ndetse n’abacuranzi bazamufasha kugeza ubu biteguye neza.

 serge

Serge n'abazamufasha mu gitaramo cye mu myiteguro.

serge

Abakobwa bazamufasha mu majwi

serge

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Serge yagize ati “Uyu munsi imyiteguro yagenze neza cyane ku buryo bimpa icyizere ko bizagenda neza cyane. Mbabikitye n’udushya twinshi cyane, abatazaza bazaba bahombye byinshi byiza. Njye n’abaririmbyi ndetse n’abacuranzi twese turiteguye ndetse n’ubu uwadutungura akatubwira kumutaramira twamutaramira ntakibazo.”

 Abazamufasha gucuranga

serge

Uvuza ingoma

serge

Ucuranga inanga

serge

Uyu na we acuranga inanga

serge

Ucuranga gitari

Iyi ni album ya 2 agiye gushyira hanze dore ko iya mbere yakoze yitwaga “Nta mvura idahita”. Iyi ya kabiri yitwa “Uwiteka arampagije” ikazamurikwa ku wa 27 Nyakanga 2014 muri Sport View.

REBA HANO AMSUSHO Y'INDIRIMBO ARAMPAGIJE

Denise IRANZI

Photo: Moses Niyonzima

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND