Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo hasakaye amashusho y’indirimbo ‘Too Much’ ya Jay Polly ahuriyemo n'abandi bahanzi barimo Uncle Austin, Urban Boyz, Bruce Melody, Khalifan ndetse na Marina. Imyambarire yagaragaye muri iyi ndirimbo ntabwo yavuzweho rumwe kuko ikomeje kuzamura umwuka mubi hagati y'abahanzi n'uwayikoze.
Amashusho y’iyi ndirimbo ajya hanze yasohokeye kuri youtube Channel y'uwitwa Nameless Campos umusore wafashe akanatunganya amashusho yayo, icyakora abahanzi bayigaragayemo bo bavuga ko batigeze bayerekwa mbere yo kuyisohora nkuko Jay Polly nyiri indirimbo yabivuze kuwa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2017. Aha akaba yaravuze ko yasabye uyu musore gusubiramo iyi ndirimbo akagira amwe mu mashusho akuramo cyane cyane ayafashwe ateye isoni ndetse n’indirimbo ikaba ihagaze ntishyirwe hanze.
Imwe mu myambarire yagaragaraga muri aya mashusho y'iyi ndirimbo yatumye abahanzi basaba ko isubirwamo
Ibi Jay Polly yavugaga yabihuzaga na Uncle Austin wabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yasabye Jay Polly ko iyi ndirimbo bayisubiramo ndetse iyagiye hanze ikaba ihagaritswe kugira ngo amashusho arimo ateye isoni avanwemo, ibi rero Uncle Austin amaze kubona ko bitakozwe yahise ashyira hanze inyandiko yitandukanya n’iyi ndirimbo.
Umukobwa wabyinanaga na Uncle Austin ni uku yari yiyambariye
Ntabwo abahanzi bishimiye aya mafoto yasohotse mu ndirimbo yabo
Amwe mu mashusho y'iyi ndirimbo bivugwa ko yashaririye abahanzi : Aha uyu mukobwa yari yegereye Uncle Austin
Uncle Austin yagize ati ” Njyewe nka Uncle Austin...Sinjya nkora amashusho nk'ariya. Niyo hafashwe amashusho sinjya mbyemera ko yasohoka ntayarebye ubwo ameze nk'aya nari ntarayakora kuva nakora muzika. Icyabaye rero uwakoze video yafashe icyemezo cyo kuyishyira hanze twe nk’abahanzi tutabizi ...”
Austin yatangaje ko afite umuryango ndetse n'abandi bantu bamureberaho ku buryo atari kwemera ko ariya mashusho ajya hanze. Yasoje inyandiko ye asaba ko Nameless Campos yasiba iyi ndirimbo kuri youtube yayishyizeho akongera kuyisubiramo agakuramo amashusho mabi arimo.
Uncle Austin yahise yerekana ko yitandukanyije n'iyi ndirimbo asaba ko yasubirwamo
Nyuma yo kubona iyi nyandiko ya Uncle Austin twifuje kuvugana na Jay Polly nyiri iyi ndirimbo maze na we atubwira ko koko iki kibazo cyabayeho cyakora ko bamaze gufata icyemezo cyo kuyisubiramo ndetse mu masaha macye iya nyayo ikosoye ikaza kuba yamaze kugera hanze. Aha akaba yasabye buri wese wakwirakwije iya mbere kuyihagarika kuko itemewe.
Nyuma rero yo kubona uburyo abantu batandukanye bavuze byinshi kuri iyi ndirimbo, ntibyabuza ko ku rundi ruhande abandi na bo bibaza ibibazo bikurikira: Ese koko iyi ndirimbo irimo amashusho ateye isoni kurusha izindi zose zikinwa hanze aha? Ese koko Producer wakoze iyi Video yayishyize hanze atabimenyesheje aba bahanzi? Ese igihe aya mashusho yayafatwaga aba bahanzi ntibabishakaga cyangwa ntibabonaga ko ateye isoni nkuko bari kubivuga ubu? Kuki basabye ko amashusho asubirwamo ari uko Video yasohotse? Ese kuyisubiramo biramara iki ko iya mbere yamaze gusakara ahantu hose? Ese abantu batangiye gushaka gusaba Minisiteri y'Umuco ko iyi ndirimbo ihagarikwa gukinwa hose bafite ukuri? Wowe nk'umukunzi w'umuziki nyarwanda urabibona ute ?
TANGA IGITECYEREZO