RFL
Kigali

Imyaka ibaye itandatu Hirwa Henry wamamaye muri KGB atabarutse, amwe mu mateka ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/12/2018 12:12
2


Hirwa Henry Yitabye Imana ku itariki ya 1/12/2012 aguye mu kiyaga cya Muhazi, yababaje benshi by’umwihariko abo mu muryango we, abafana be, n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Uyu muhanzi kuri ubu wakabaye afite imyaka 33 Abakunzi ba muzika muri rusange n'umuryangowe barazirikana imyaka 6 ishize atabarutse.



Umuhanzi Hirwa Henry yari umwe mu bagize itsinda KGB(Kigali Boyz). Yitabye Imana kuwa gatandatu tariki ya 1/12/2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi giherereye mu ntara y’Uburasirazuba.Nkuko bamwe mu bari kumwe na Hirwa Henry ku munsi w’urupfu rwe babitangaje ntabwo bamenye neza icyamuteye kurohoma dore ko bari kumwe na we mu mazi bakina umupira wa volleyball. Iki gitekerezo cyo gukinira umupira mu mazi cyazanwe na Henry.

Nyakwigendera yitwaga Hirwa Henry ,mwene Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive. Yavutse ku itariki ya 7 Kamena 1985 , avukira i Bujumbura mu Burundi. Ni umwana wa kabiri mu bana bane b’uyu muryango. Ni we wari umuhungu wenyine. Yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko, akaba avuye ku isi akiri ingaragu.

Amashuri abanza yayatangiriye mu Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.

Yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM). Yateganyaga gukomeza amashuri ye muri Mutarama 2013. Nkuko Mushiki wa Henry yabitangarije igihe , uyu musore yubahaga abantu bose kuva ku muto kugeza ku mukuru.

Uko yinjiye mu buhanzi

Kwinjira mu buhanzi kwa Henry byatangiye ubwo yabyinaga mu itsinda rya ‘Cool Friends’. Yaje kuza guhura na Skizzy na we wari muri iri tsinda ariko we aririmba, nuko biza kurushaho gukomera ubwo bazaga guhurira mu ishuri rimwe kuri APACE.

Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy yakunze gutangaza ko uku guhura ari bwo baje kwisangamo impano ndetse babiganiriza na mugenzi wabo MYP bahitamo gushinga itsinda baryita KGB-Kigali Boyz.

Indirimbo ya mbere bashyize bakoze yitwa “Abakobwa b’i Kigali” basohoye mu 2003. Iya nyuma baherukaga gusohora mbere yuko yitaba Imana ni yitwa “Bibi”.

Hirwa Henry

Hirwa Henry yatabarutse tariki 1 Ukuboza 2012

Hirwa Henry

Hirwa Henry

Urupfu rwa Hirwa Henry rwashegeshe cyane mushiki we Aurore Kayibanda

Hirwa Henry

Uru rupfu rwasehegeshe cyane Skizzy waririmbanaga na Nyakwigende Hirwa Henry

Hirwa Henry

Hirwa Henry yitabye Imana mu buryo butunguranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi shema desire5 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira twaramukundaga henry wacu
  • Moi5 years ago
    May Your Soul Rest in eternal Peace. mû mitima yacu ntuzigera wibagirana





Inyarwanda BACKGROUND