RFL
Kigali

Imvura yaraye igwa ijoro ryose yasenyeye Jack B imusiga ku gasozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/04/2018 10:23
1


Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018 haguye imvura nyinshi yaguye igihe kirekire, ikaba yasize isenyeye abantu benshi barimo n’umuhanzi Jack B wagezweho n’ingaruka z’iyi mvura yagwaga ari nyinshi. Kuri ubu Jack B asigaye ku gasozi nyuma yo gusenyerwa igipangu n’imvura idasanzwe yaguye.



Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga ngo, Jack B yari amaze iminsi yimukiye i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana aho yari atuye hirya gato y’umujyi wa Kigali. Amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda akesha umuturanyi wa Jack ni uko uyu muhanzi imvura yamusenyeye igipangu ikagishyira hasi.

Jack B yari yarimutse mu minsi ishize ajya kuba i Nyagasambu nyuma yuko yari avuye mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo aho yari atuye n’umuryango we. Imvura yamusenyeye mu gihe yari mu myiteguro y’urugendo yari amaze iminsi ategura rwo kujya gufasha The Ben mu gitaramo agiye gukorera muri Uganda cyane ko aba ari inshuti zihurira ku rubyiniro mu gihe cyose The Ben ari mu Rwanda. 

Jack BJack BJack BJack BJack BJack BJack BJack B

Kwa Jack B i Nyagasambu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musonera Felicien5 years ago
    Ariko uyu nawe, Kigali iramunaniye agiye za Nyagasambu?hanyuma se nta makuru ya wa mukecuru yapfuburaga?





Inyarwanda BACKGROUND