RFL
Kigali

Imvo n'imvano y'IGIKUBA, indirimbo nshya ikurugutura, Oda Paccy yashyize ahagaragara

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/10/2016 14:32
1


Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yashyize ahagaragara, umuraperikazi Oda Paccy yatanze ubutumwa bugamije gukebura bamwe mu bantu bakunda byacitse bagaca igikuba kuri buri kintu cyose babonye.



Abakurikirana uyu muhanzikazi ku mbuga ze nkoranyambaga bari bamaze iminsi babona akoresha cyane ijambo ‘Igikuba’, gusa ntabwo yari yarigeze atangaza ko ari indirimbo nshya arimo yamamaza. Ubwo twaganiraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yadutangarije ko iyi ari indirimbo ye nshya yari amaze iminsi yamamaza ndetse igihe kigeze cyo kuyigeze ku bakunzi be.

 

Oda Paccy

Oda Paccy yari amaze igihe yamamaze iyi ndirimbo, Gakire Denise umenyerewe muri Cinema ni umwe mu bamufashije

Abajijwe aho yakuye igitekerezo cyo gukora mu nganzo agahimba iki gihangano, Paccy yavuze ko yitegereje asanga ni ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi maze yifuza gutanga ubutumwa buri wese ashobora gusanisha n’ubuhamya bw’ibyo yahuye nabyo mu buzima.

Ubundi inspiration yaturutse mu bibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi, hari abantu bakabya nyine, bagaca igikuba, akantu kose kaba, bakakaremereza bakabigira birebire. Narebye rero ibyo bintu byose nyine ndabihuza ngerageza no kubishyira mu ndirimbo kugirango ngaragaze nyine ukuntu abantu bamwe bakabya. Navuga ko ari nk’inkuru mpamo kubera ko kenshi wenda niyo yaba atari njye, ariko buri muntu aba azi umuntu runaka ukabya uca ibikuba mu bintu byose. Paccy

Paccy yaboneyeho gutangariza abakunzi be ko akomeje gukora cyane kugirango akomeze azamuke mu ntera, ndetse ngo amashusho y’iyi ndirimbo yatangiye gufatwa ku buryo mu byumweru bibiri azaba ari hanze.

Oda PaccyOda Paccy na Denise Gakire

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'IGIKUBA' 


Tubibutse ko Paccy ari umwe mu bahanzi batoranijwe mu bitwaye neza mu myaka ibiri ishize bazahatanira ibihembo bya Salax awards bizatangwa mu mpera z’uyu mwaka, aho ari mu byiciro bitandukanye harimo Best female artist(umuhanzi w’igitsinagore witwaye neza) na Video of the year(indirimbo y’amashusho y’umwaka/ Niba ari wowe), ndetse na Best Hip hop singer(umuhanzi w'umuraperi witwaye neza).

Oda PaccyOda Paccy arasaba abafana be kumushyigikira muri ibi bihembo ari guhatanira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irankunda Joel7 years ago
    nawe ibyiwe babigize igikuba.





Inyarwanda BACKGROUND