RFL
Kigali

Ese impinduka zabaye mu bazashyushya ibitaramo muri PGGSS7 zaba zageze no mu bagize akanama nkemurampaka?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/05/2017 9:16
1


Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 7 ritangire, iby’iri rushanwa byatangiye kuzamo impinduka aho byatangajwe ko Mc Kate Gustave yamaze kwinjira mu bazajya bashyushya abantu nka Mc, aha byatumye twibaza uko bihagaze ku bijyanye n'abagize akanama nkemurampaka.



Ku ikubitiro habanje inkuru ivuga ko mu bashyushyarugamba bari basanzwe bamenyerewe barimo Mc Tino ndetse na Mc Anitha Pendo batazagaragara, kuri iyi nshuro hazaba hakora Mc Kate Gustave na Mc Buryohe. Izi mpinduka zateye umunyamakuru kwibaza niba zitaba zarageze no mu bagize akanama nkemurampaka maze twegera Aimable Twahirwa wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka umwaka ushize ndetse wari ugahagarariye, tumubaza niba uyu mwaka bazakomeza akazi kabo nkuko bisanzwe.

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Aimable Twahirwa yaduhamirije ko akanama nkemurampaka muri PGGSS7 ntacyahindutse. Yagize ati " Abagize akanama nkemurampaka bazakomeza kuba abasanzwe. Ninjye uzaba ngakuriye hakiyongeraho Tonzi na Lion Manzi.", Aimable Twahirwa yongeyeho ko bamaze gukorana inama n'abahanzi ndetse bashaka kugirana inama n'abacuranzi.


PGGSSAbazaba bagize akanama nkemurampaka muri PGGSS7 barikumwe n'umuyobozi wa EAP

Twibukiranye ko iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 mu mujyi wa Huye ahategerejwe abahanzi bose uko ari 10 abazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

PGGSSKate Gustave yinjiye muri PGGSS7 nk'umushyushyarugamba mushya muri iri rushanwa azajya afatanya na MC Buryohe wari usanzwemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kan6 years ago
    Ariko nigute umuhanzi a judginga undi muhanzi koko?? Mwaragowe kabisa





Inyarwanda BACKGROUND