RFL
Kigali

Impinduka mu bacuranzi ba PGGSS7 ibura iminsi mike ngo itangire

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/04/2017 12:48
2


Mu minsi ishize nibwo abahanzi icumi bazitabira irushanwa rya Pggss7 bamenyekanye, kuva icyo gihe batangiye gukora ibikorwa binyuranye bigenwa na Bralirwa itegura iri rushanwa ku bufatanye na EAP, iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya karindwi ryazanye impinduka nyinshi ariko nanone kuzari zatangajwe hiyongereyeho niyo guhindura abacuranzi.



Iri rushanwa rijya gutangira hagaragayemo impinduka nyinshi aho ibitaramo byakorwaga byagabanyijwe bikagera kuri bitanu gusa, ibitaramo bitari Live bigakurwa mu mubare w’ibikorerwa muri PGGSS bityo hagasigara ibitaramo bya Live gusa. Umubare w’amafaraga  abahanzi bahabwaga ku watsindiye umwanya wa kabiri nuwa gatatu aragabanywa dore ko uwa kabiri aho guhabwa miliyoni 7500 000frw ubu azahabwa 4500 000frw.

Ibi kimwe n’amajwi ya SMS yagabanyirijwe agaciro dore ko aho kugira 20% ubu afte 10% ni zimwe mu mpinduka zikomeye PGGSS7 yazanye ziyitandukanye nizabanje. Usibye izi mpinduka ariko ubu hamaze kumenyekana ko abacuranzi basanzwe bacuranga muri PGGSS bahindutse aho kuri iyi nshuro Band ya Direction yari isanzwe ifasha abahanzi yamaze guhindurwa ubu bakaba bazafashwa n’abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.

PGGSS7Abanyeshuri bo ku Nyundo baherutse gucurangira The Ben nibo bari kwitozanya nabahanzi bari muri PGGSS7

Aya makuru twayahamirijwe naahanzi batangiye imyiteguro ndetse na bamwe mu bacuranzi bacurangira aba bahanzi. Aba bana bacurangira aba bahanzi bavuga ko bafite akazi kenshi ko gufasha aba bahanzi icumi bose uko bahatanira igihembo ca PGGSS7, umwe mu bahanzi baganiriye na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko guhindura Band ku bwe ntacyo bimutwaye ndetse asanga ari uburyo bwo gufasha aba bana bize umuziki gukomeza kumenyera gucurangira mu ruhame.PGGSS7Direction Band isanzwe icurangira abahanzi uyu mwaka siyo izacuranga

Usibye bamwe mu bahanzi ariko ndetse na bamwe mu bacuranzi bazafasha aba bahanzi ntabwo Bralirwa cyangwa EAP baratangaza aya makuru ku mugaragaroi ngo banashyire hanze icyatumye bahitamo guhindura Band nyamara mu gihe yari imaze kumenyera iri rushawa no gufasha abahanzi.

Twibukiranye ko iri rushanwa rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017 aho bazahera mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Huye ahategerejwe kubera igitaramo cya mbere cya PGGSS7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Byarapfuye ntakigenda
  • Manzi7 years ago
    Nyine urumva ko amafaranga yagabanyutse wasanga niyo Band yo Kunyundo buriya nayo irikurya amafaranga macye kuya Direction





Inyarwanda BACKGROUND