Kuri uyu wa 14/1/2018 kuri Olympic Hotel iri i Remera mu mujyi wa Kigali habereye ibirori by'abavutse ari impanga. Ni ibirori byateguwe n'umuryango w’abavutse ari Impanga witwa “Rwanda Twins Family”.
Ibi birori byateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyo izi mpanga zimaze kugeraho no gutegura ibikorwa by’imyaka itaha. Iki gikorwa cyo guhura kw’abavutse ni igikorwa ngarukamwana kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu mu Rwanda nta mubare w’impanga uramenyekana, gusa abamaze kwihuriza mu muryango “Rwanda Twins Family” bararenga 200.
Ibirori by'impanga byo muri uyu mwaka wa 2018, byitabiriwe n'abantu banyuranye bavutse ari impanga aho hari abavutse ari impanga za babiri ndetse haje n'abavutse ari impanga za batatu. Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda barimo na Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama Nkuru y'Itangazamakuru (MHC) waje muri ibi birori ari kumwe n'impanga ye.
Mu ijambo rye, Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko yishimiye cyane kuvuka kw'umuryango w'impanga “Rwanda Twins Family”, abizeza kuzakomeza gutanga inama n'inkunga kugira ngo bagere ku ntego bihaye. Peacemaker Mbungiramihigo yagize ati: "Nyewe na mugenzi wanjye twagize amahirwe yo kubona uyu muryango uvuka, tuzakomeza dutange inama zacu n’inkunga yacu kugira ngo intengo tugere ku kerekezo twihaye, abari inyuma yacu tubarage urukundo , gukunda igihugu n’ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye."
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU BIRORI BY'IMPANGA
Peacemaker Mbungiramihigo (Iburyo) yari kumwe n'impanga ye
Abakobwa ni impanga n'abahungu ni impanga,......babiri babiri bifotoranyije barakundana
Bishimiye cyane guhurira mu birori by'impanga
Uwatashye adafashe ifoto y'urwibutso yahombye cyane
Wari umunsi w'ibyishimo ku bavutse ari impanga
AMAFOTO: Evode Mugunga/Umuseke
TANGA IGITECYEREZO