RFL
Kigali

Impamvu yihariye Alyn Sano akunda kurya inyanya zikaranze n’ubugari ifite aho ihuriye na se witabye Imana-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/09/2018 20:54
2


Umuhanzikazi Alyn Sano ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ibyo akunda haba mu kurya no kunywa. Ibyo akunda kurya bisa n’ibiryo bitangaje gusa hari impamvu yihariye uyu muhanzikazi abikunda.



Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Alyn Sano, umuhanzikazi nyarwanda uri gukundwa rwose mu Rwanda, yadutangarije byinshi ku buzima bwe bwite bwo hanze ya muzika n’ubuzima bwe muri muzika aho yadutangarije ibyo akunda, ibyo yanga haba mu buzima busanzwe, mu byo kurya no kunywa n’ibindi. Ubwo twamubazaga ibyo akunda, Ayn Sano yagize ati:

Nkunda kuririmba cyane, ikindi nkunda abana bato cyane. Mbakunda…sinzi ukuntu nabisobanura, gusa iyo mbabonye mba numva ibyishimo byinshi mu mutima wanjye nkumva nabaterura, nkumva nabasoma amatama, nkunda n’ukuntu bavuga, numva ari ibintu binshimishije kureba abana. Ikintu nanga, nanga umuntu urenganya undi. Ni intege nke kuko iyi si ntabwo ari nziza ariko birambangamira cyane.

Alyn Sano

Alyn Sano afite impamvu yihariye akunda inyanya n'ubugari

Nta wutinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo! Na Alyn Sano impamvu yanga umuntu urenganya undi yadutangarije ko ari uko nawe ajya arenganywa nko mu gihe ajya yumva abantu bamuhimbyeho ikinyoma bakakimuhamya koko nk’aho ari ukuri. Ku bijyanye no kurya no kunywa, uyu muhanzikazi akunda kunywa amazi na fanta Orange ikonje, naho kurya byo akunda cyane kurya inyanya zikaranze ziri kumwe n’ibirungo byonyine akabirisha ubugari.

Hari abantu baba bumva ibyo biryo bitabaho na gato, ariko uyu mukobwa yadutangarije impamvu yihariye ahora asonzeye ibyo biryo cyane ko bimukumbuza cyane papa we. Impamvu yihariye akunda kurya ibyo biryo murayisanga mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzikazi. Kuri we ni impamvu ikomeye n’uwayumva wese yarekera aho kwibaza impamvu y’ibyo biryo bitabaho Alyn Sano akunda. Ahora ashaka kubirya igihe cyose n'iyo ashonje ngo yumva ari byo byamumara inzara.

Kanda hano wumve impamvu yihariye Alyn Sano akunda kurya inyanya n'ubugari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Hhhhh ukumbura Papa wawe uramuzi se?
  • Kidega5 years ago
    Ariko ubu aho kwirirwa wiyandikisha mu nkuru z'ubugoryi, ntiwakongera ingufu muri muzika yawe?ngaho ngo abagabo bakunda kuryamana nawe, ngaho ngo abazungu ngo baragutereta, waretse kudutera iseseme koko?





Inyarwanda BACKGROUND