Mu minsi yashize, umuhanzi ufite impano yo kugorora umuhogo neza cyane, Peace Jolis yakoze indirimbo ikundwa n’abatari bake cyane cyane urubyiruko ndetse n’abakunda gusohoka.
Iyo ndirimbo nta yindi ni ‘Un Million C’est Quoi’ yakoze agendeye ku tujambo dukunda gukoreshwa na benshi mu rubyiruko ndetse n’abantu bakunda kuryoshya avuga ko miliyoni ari ubusa rwose, abantu bakwiye kurya ubuzima agira ati N'indege irashya.
Mu gihe iyi ndirimbo yari imaze ibyumweru bibiri gusa igiye hanze rero, uyu muhanzi Peace Jolis afatanyije na DJ Miller basubiyemo ‘Un Million c’est Quoi’ bayikora mu buryo budatandukanye cyane n’ubwo yari ikozemo, gusa irimo akarungo k’umu DJ birumvikana.
Dj Miller, umwe mu bagize Dream Team DJz
Mu gushaka kumenya impamvu yo gusubiramo iyi ndirimbo mu gihe gityo cyane yari imaze iri hanze, INYARWANDA yaganiriye na nyiri iyi ndirimbo ari we Peace Jolis atangaza impamvu yayisubiyemo. Ati: “Biriya ni mu rwego rwo kwamamaza iyi ndirimbo (Promotion) bizajya bituma ikinwa cyane kuko abo muri Dream Team DJz bazayikina cyane ko irimo na mugenzi wabo DJ Miller. Ntabwo indirimbo yahinduwe, ni ya yindi ni uko hiyongeyemo ibindi n’uzajya ayumva azajya yumva ari ya yindi.”
Peace Jolis yadusobanuriye byinshi kuri iyi ndirimbo yasubiwemo
Peace Jolis avuga ko iyi ndiimbo yakoranye na DJ Miller atariyo y'umwimerere (Orginal) atari nayo izakorerwa 'Promotion' ku ma radio kuko ho hamaze gutangwa imwe ya mbere, ibi akaba ari ugufasha mu tubyiniro n’ahandi kuko ibyinitse kandi icurangitse bikaba biyiha gukundwa n’abatari bake.
Hasubiwemo Un Million c'Est Quoi
Ku kijyanye n’amashusho ya ‘Un Million c’est Quoi’ Peace yabwiye INYARWANDA ko biri gukorwaho, ndetse mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ateganya kuzashyira hanze amashusho ari mu buryo bwa Animation/Cartoon mu gihe amashusho nyirizina atararangira gutunganywa.
TANGA IGITECYEREZO