RFL
Kigali

Impamvu nyamukuru Peace Jolis yemeye ko 'Un Million C’est Quoi' isubirwamo imaze ibyumweru 2 gusa iri hanze-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/07/2018 18:52
3


Mu minsi yashize, umuhanzi ufite impano yo kugorora umuhogo neza cyane, Peace Jolis yakoze indirimbo ikundwa n’abatari bake cyane cyane urubyiruko ndetse n’abakunda gusohoka.



Iyo ndirimbo nta yindi ni ‘Un Million C’est Quoi’ yakoze agendeye ku tujambo dukunda gukoreshwa na benshi mu rubyiruko ndetse n’abantu bakunda kuryoshya avuga ko miliyoni ari ubusa rwose, abantu bakwiye kurya ubuzima agira ati N'indege irashya.

Mu gihe iyi ndirimbo yari imaze ibyumweru bibiri gusa igiye hanze rero, uyu muhanzi Peace Jolis afatanyije na DJ Miller basubiyemo ‘Un Million c’est Quoi’ bayikora mu buryo budatandukanye cyane n’ubwo yari ikozemo, gusa irimo akarungo k’umu DJ birumvikana.

Dj Miller yisunze Peace Jolis basubiranamo indirimbo 'Un Million c'est quoi' yari imaze ibyumweru bibiri-YUMVE

Dj Miller, umwe mu bagize Dream Team DJz

Mu gushaka kumenya impamvu yo gusubiramo iyi ndirimbo mu gihe gityo cyane yari imaze iri hanze, INYARWANDA yaganiriye na nyiri iyi ndirimbo ari we Peace Jolis atangaza impamvu yayisubiyemo. Ati: “Biriya ni mu rwego rwo kwamamaza iyi ndirimbo (Promotion) bizajya bituma ikinwa cyane kuko abo muri Dream Team DJz bazayikina cyane ko irimo na mugenzi wabo DJ Miller. Ntabwo indirimbo yahinduwe, ni ya yindi ni uko hiyongeyemo ibindi n’uzajya ayumva azajya yumva ari ya yindi.”

Peace Jolis yadusobanuriye byinshi kuri iyi ndirimbo yasubiwemo

Peace Jolis avuga ko iyi ndiimbo yakoranye na DJ Miller atariyo y'umwimerere (Orginal) atari nayo izakorerwa 'Promotion' ku ma radio kuko ho hamaze gutangwa imwe ya mbere, ibi akaba ari ugufasha mu tubyiniro n’ahandi kuko ibyinitse kandi icurangitse bikaba biyiha gukundwa n’abatari bake.

Peace Jolis

Hasubiwemo Un Million c'Est Quoi

Ku kijyanye n’amashusho ya ‘Un Million c’est Quoi’ Peace yabwiye  INYARWANDA ko biri gukorwaho, ndetse mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ateganya kuzashyira hanze amashusho ari mu buryo bwa Animation/Cartoon mu gihe amashusho nyirizina atararangira gutunganywa.

Kanda hano wumve Un Million C’est Quoi yasubiwemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATAJADO5 years ago
    ooohhh nice kbs
  • Tity5 years ago
    Keep it up Peace
  • Tity5 years ago
    Keep it up, Peace





Inyarwanda BACKGROUND