RFL
Kigali

Impamvu nyakuri Miss Elsa yajyanye muri Amerika na Miss Liliane watumiwe mu birori bya The Uganda Festival

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/09/2018 8:51
2


Ku wa 29 Kanama 2018 Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington aho yatumiwe muri The Uganda Festival iki gihe uyu mukobwa yahagurukanye nuwo yasimbuye ku ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda Iradukunda Elsa ariko wari wagerageje kwihisha itangazamakuru.



Aba bakobwa bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo byagaragaye ko bajyanye i Washington aho kuri ubu bari kubarizwa, aba bakobwa babiri bajyanye mu gihe kimwe banahuje umugambi wo gutembera Amerika cyane ko ari ubwa mbere aba bombi bari bageze muri iki gihugu. Nyuma y'uko ibi birori Miss Iradukunda Liliane yari yagiyemo birangiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye kwibaza impamvu aba bakobwa batahise bagaruka ndetse anibaza icyari cyajyanye mu by'ukuri Miss Iradukunda Elsa wajyanye na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane.

Mu kianiro twagiranye na Princekid umujyanama wa Miss Rwanda akaba n'umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp, uyu yatangarije umunyamakuru ko mu by'ukuri Iradukunda Elsa yari asanzwe afite gahunda yo kujya muri Amerika gutembera nyuma biza guhurirana nuko Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane agiye kujyayo  bahitamo guhuza gahunda bakaba bajyana.

Miss RwandaMiss Iradukunda Liliane na Miss Iradukunda Elsa bahise bajya gusura Miss Bahati Grace nawe wigeze kuba Miss Rwanda ariko utuye muri Amerika

Uyu mugabo yatangarije Inyarwanda.com ko umwaka wa 2017 nabwo Iradukunda Elsa nawe yari yatumiwe muri ibi birori byatumiwemo Iradukunda Liliane ariko we ntibyakundiye kujyayo cyane ko gahunda zari zabaye nyinshi. icyakora muri uyu mwaka yitabiriye ibi birori aherekeje Iradukunda Liliane cyane ko ariwe watumiwe. gusa ngo nyuma y'ibi birori batumiwemo aba bakobwa bazamara igihe kingana hafi n'ukwezi batembera ibice binyuranye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

PrinceKid yabwiye umunyamakuru ko muri gahunda aba bakobwa bafite harimo gusura ahantu hanyuranye higanjemo ahantu nyaburanga ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. bigendanye n'igihe bazagarukira mu Rwanda amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bakobwa bazagaruka mu mpera z'uku kwezi kwa Nzeri 2018.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PETER5 years ago
    Gusa ni ubusanzwe aba ba miss bombi bafitanye urukundo rwihariye kuko kuva Miss Liliane yatorwa ibikorwa byose yagiye akora ni kenshi yabaga ari kumwe na Miss Elsa. ibintu bitagiye bigaragara ku bandi ba Miss basimburanye bagakomeza gufatanya. Urugero rwiza kuri ba Miss Iradukunda mwembi.
  • Prince Kid5 years ago
    Gusa nubundi gahunda bafite ni nkiya Meddy na The Ben, icyambere dore ko bafite nuzabacumbikira.





Inyarwanda BACKGROUND