Muri iyi minsi Muyoboke Alex ni umujyanama w’abahanzi Charly na Nina, aba bari mu bakunzwe mu gihugu,ubu bakaba bari gukorera zimwe mu ndirimbo zabo mu gihugu cya Uganda. Ibi byatumye twifuza kumenya ikihishe inyuma yo gukunda gukorera indirimbo muri Uganda maze twegera Muyoboke Alex tuba ariwe tubaza iki kibazo.
Muyoboke Alex twatangiye tumubaza impamvu nyamukuru ituma ku bwe yumva yakorera indirimbo muri Uganda cyane ko n’inshya Charly na Nina baherutse gukora yitwa ‘Zahabu’ bayikoreye muri Uganda yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yahamije ko nawe akunda uburyo muri Uganda bakora indirimbo.
Muyoboke yagize ati: "None se ka nkubaze subiza amaso inyuma Take it off ya Urban Boys ntiyakunzwe?, Mama w'abana banjye ya Tom Close ntiyakunzwe?, No one like me ya Dream Boys ntiyakunzwe? Kugeza ubu nari mfite Owooma nayo yakoreweyo yamamaye bityo rero ibi byakubera igisubizo cyiza cy’ikibazo wabazaga."
Magingo aya Muyoboke Alex ni umujyanama wa Charly na Nina abahanzikazi bahagaze neza muri muzika nyarwanda
Uyu mugabo yabaye umujyanama w’abahanzi nka Urban Boys, Dream Boys, Tom Close kuri ubu akaba afite Charly na Nina. Aba bose yagiye abafasha buri wese akaba yarakoreye indirimbo muri Uganda. Kuba rero ngo izo ndirimbo yakoreyeyo zaragiye zamamara mu Rwanda, Muyoboke Alex avuga ko ari cyo gituma n'ubu akihahanga amaso mu gihe agiye gukoresha indirimbo z’abahanzi afatanya nabo.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ZAHABU' CHARLY NA NINA BAHERUTSE GUKORERA MURI UGANDA
TANGA IGITECYEREZO